Tombora y’uko amakipe y’ibihugu azahura mu gushaka tike y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ’ CHAN’ izabera muri Kenya umwaka utaha, isize u Rwanda rutomboye guhura na Tanzania ku mukino wa mbere.
Amavubi azabanza gucakirana na Tanzania, hanyuma izaba yatsinze hagati y’aya makipe yombi izahure n’ikipe izarokoka hagati ya Uganda n’ikipe izatambuka hagati ya Somalia na Sudani y’Epfo.
Ni irushanwa riteganyijwe hagati ya tariki 11 Mutarama 2018 kugeza 2 Gashyantare 2018, rikaba rizabera muri Kenya.
Uko ijonjora riteganyijwe muri aka karere
Ijonjora rya 1
Samalia vs Sudan y’Epfo
Ijonjora rya 2
South Sudan/Somalia vs Uganda
Tanzania vs Rwanda
Djibouti vs Ethiopia
Burundi vs Sudan
Ijonjora rya nyuma (rya3)
*Izarokoka hagati ya Uganda n’ikipe izaba yakomeje hagati ya Somalia na Sudani y’Epfo izahura nizaba yakomeje hagati y’Amavubi na Tanzania.
*Noneho izakomeza hagati ya Djibouti na Ethiopia icakirane nizaba yakomeje hagati y’u Burundi na Sudani