skol
fortebet

#CHAN2023: Amavubi yahagamye Ethiopia mu mukino ubanza

Yanditswe: Friday 26, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amavubi yanganyirije hanze 0-0 n’ikipe ya Ethiopia mu mukino ubanza wo mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike yo kwerekeza muri Algeria ahazabera CHAN 2023.
Uyu mukino ukaba waberye muri Tanzania ku kibuga Uwanja wa Mkapa aho Ethiopia yahisemo kwakirira u Rwanda,kuko nta stade yemewe igira.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Carlos Alos Ferrer yakinye umukino wo kugarira cyane bimufasha kunganya 0-0 na Ethiopia yagerageje gusatira cyane by’umwihariko mu gice cya mbere. (...)

Sponsored Ad

Amavubi yanganyirije hanze 0-0 n’ikipe ya Ethiopia mu mukino ubanza wo mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike yo kwerekeza muri Algeria ahazabera CHAN 2023.

Uyu mukino ukaba waberye muri Tanzania ku kibuga Uwanja wa Mkapa aho Ethiopia yahisemo kwakirira u Rwanda,kuko nta stade yemewe igira.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Carlos Alos Ferrer yakinye umukino wo kugarira cyane bimufasha kunganya 0-0 na Ethiopia yagerageje gusatira cyane by’umwihariko mu gice cya mbere.

Nk’ibisanzwe,Ethiopia yahererekanyaga neza umupira ndetse yinjiye inshuro nyinshi mu rubuga rw’amahina rw’u Rwanda ariko ubwugarizi bwihagararaho.

Mu gice cya kabiri,Amavubi yabonye uburyo bukomeye bwo kubona igitego ubwo Muhozi Fred yahaga umupira mwiza Jacques Tuyisenge awuteye ukubita umutambiko w’izamu.

Umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye tariki ya 3 Nzeri 2022.

Abakinnyi umutoza Carlos yabanje mu kibuga:

Amavubi: Ntwari Fiacre, Serumogo Ally, Niyomugabo Claude, Bishira Latif, Ndayishimiye Thierry, Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Haruna Niyonzima, Niyibizi Ramadhan na Iradukunda Jean Bertrand

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa