skol
fortebet

Chelsea FC igiye kubona myugariro mushya usimbura Rudiger

Yanditswe: Saturday 25, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko Chelsea yamaze kumvikana amasezerano y’igihe kirekire na myugariro wa Sevilla FC witwa Jules Kounde kugira ngo imusimbuze myugariro Antonio Rudiger wanze kongera amasezerano mashya.
The Blues yashatse Kounde mu isoko rishize ariko ntiyabasha kumvikana na Sevilla, yifuzaga ko iyi kipe yo muri Premier League yakwishyura miliyoni 68.5 z’amapawundi.
Bivugwa ko Kounde yarakajwe cyane no kumva ko Sevilla yanze ko agenda.
Kubera ko Rudiger ari gushakishwa n’amakipe arimo Bayern (...)

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko Chelsea yamaze kumvikana amasezerano y’igihe kirekire na myugariro wa Sevilla FC witwa Jules Kounde kugira ngo imusimbuze myugariro Antonio Rudiger wanze kongera amasezerano mashya.

The Blues yashatse Kounde mu isoko rishize ariko ntiyabasha kumvikana na Sevilla, yifuzaga ko iyi kipe yo muri Premier League yakwishyura miliyoni 68.5 z’amapawundi.

Bivugwa ko Kounde yarakajwe cyane no kumva ko Sevilla yanze ko agenda.

Kubera ko Rudiger ari gushakishwa n’amakipe arimo Bayern Munich na Real Madrid, Chelsea irashaka kureba uko yabona Kounde hanyuma igashaka amafaranga make muri uyu Mudage muri iyi Mutarama kugira ngo yirinde ko agenda ku buntu.

Uyu mukinnyi ukina mu bwugarizi hagati, ngo yanze amasezerano angana n’ibihumbi 140.000 by’amapawundi buri cyumweru kandi nta kimenyetso cyerekana ko ashaka kuguma muri Chelsea.

Nk’uko umunyamakuru Duncan Castles abitangaza kuri Transfer Window Podcast, Kounde arashaka kwerekeza muri iyi kipe iyoboye Uburayi mu kwezi gutaha.

Yagize ati: "Chelsea ikomeje kumukurikirana.

Bakomeje kwerekana neza ko bashaka kumuzana muri Premier League kandi ko bashishikajwe no kubikora muri Mutarama."

"Ibijyanye n’amafaranga bikomeje kugenda neza, bari bumvikanye mu mpeshyi."

Kounde yari yumvikanye amasezerano ku giti cye na Chelsea mu mpeshyi ishize, hasigaye ubwumvikane hagati y’amakipe yombi gusa.

Sevilla FC igomba gutegereza ikareba niba Chelsea yiteguye kwishyura amafaranga yayisabye.

Kounde ntazakina umukino Sevilla izakina mu mwaka mushya izahura na Cadiz.

Kounde igiye kwerekeza mu ikipe ya Chelsea imaze igihe imwifuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa