skol
fortebet

Chelsea FC ikomeje kugorwa cyane no kubona rutahizamu ikeneye cyane

Yanditswe: Friday 16, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea iri muri gahunda yo gushaka rutahizamu mushya wo gusimbura Olivier Giroud na Tammy Abraham ikomeje kugorwa no kubona umunya Norway, Erling Haaland ukinira ikipe ya Borussia Dortmund.

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea yashakaga guha Borussia Dortmund [BVB] ba rutahizamu 2 barimo Callum Hudson-Odoi na Tammy Abraham ariko iyi kipe yo mu Budage yabyanze.

Ikipe ya Chelsea iri mu rugamba n’andi makipe yifuza uyu musore utazuyaza imbere y’izamu,gusa uku gushaka kwayo kuri gukomwa mu nkokora n’igiciro kiri hejuru cyane cy’uyu musore.

BVB irifuza miliyoni 150 z’amapawundi kuri uyu rutahizamu wayo ariko amakipe menshi ntiyifuza kuyishyura.

Ikipe ya Thomas Tuchel yifuza rutahizamu byihutirwa ariyo mpamvu ihanze amaso cyane Erling Haaland wigaragaje cyane.

Chelsea mu gutera intambwe ya mbere,yatanze ba rutahizamu babiri bayo barimo Tammy Abraham na Hudson-Odoi ariko Dortmund yanze aba bakinnyi.

Dortmund ishaka miliyoni 150 z’amapawundi kuko mu mwaka utaha igiciro cy’uyu mukinnyi kizamanuka kigere kuri miliyoni 65 z’amapawundi.

Dortmund iheruka kugurisha Jadon Sancho muri Manchester United ikomeje kwihagararaho mu kugurisha Haaland w’imyaka 20.

Chelsea yifuza kongera gutwara igikombe cya shampiyona ariko ikeneye rutahizamu kuko Timo Werner atayihiriye.

Nubwo Haaland ariwe uri hejuru mubo yifuza,Chelsea irifuza kandi Harry Kane na Romelu Lukaku.



BVB yanze Abraham na Odoi yahawe kugira ngo irekure Haaland

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa