skol
fortebet

Chelsea FC ishobora kugurisha abakinnyi 3 bakomeye muri uku kwezi

Yanditswe: Monday 03, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nk’uko amakuru abitangaza, Chelsea ishobora kugurisha abakinnyi batatu bo mu ikipe ya mbere muri uku kwezi kugira ngo ikusanye amafaranga yo kugura abakinnyi bandi bo kuzayifasha guhatanira ibikombe yaba uyu mwaka cyangwa utaha.
Nyuma yo gutangira neza muri shampiyona,The Blues yagiye isubira inyuma birangira Manchester City iyisize cyane none ubu iri kuyirusha amanota 10 yose.
Mu gushaka igisubizo, Tuchel arashaka kureba uko yakwinjira ku isoko akagura umukinnyi umwe cyangwa babiri (...)

Sponsored Ad

Nk’uko amakuru abitangaza, Chelsea ishobora kugurisha abakinnyi batatu bo mu ikipe ya mbere muri uku kwezi kugira ngo ikusanye amafaranga yo kugura abakinnyi bandi bo kuzayifasha guhatanira ibikombe yaba uyu mwaka cyangwa utaha.

Nyuma yo gutangira neza muri shampiyona,The Blues yagiye isubira inyuma birangira Manchester City iyisize cyane none ubu iri kuyirusha amanota 10 yose.

Mu gushaka igisubizo, Tuchel arashaka kureba uko yakwinjira ku isoko akagura umukinnyi umwe cyangwa babiri bamufasha kuzamura urwego rw’ikipe gusa amafaranga yo gushora azaturuka ku bakinnyi ashaka kugurisha barimo Hakim Ziyech, Ross Barkley na Ruben Loftus-Cheek.

Izina rya mbere rishobora kurekurwa n’umukinnyi wo hagati Ross Barkley. Nubwo yagaruwe avuye mu ntizanyo muri Aston Villa,ntabwo yahawe umwanya cyane n’umutoza Tuchel ndetse n’uwo yahawe ntiyawukoresheje neza.

Kuva yinjira muri Chelsea muri Mutarama 2018, Barkley yananiwe kugera ku rwego rwo hejuru. Icyaakora aracyafite amezi 18 ku masezerano ye, kandi Chelsea irashaka kumubonamo amafaranga.

Hakim Ziyech n’undi mukinnyi bivugwa ko yegereye umuryango usohoka muri Chelsea.Uyu mukinnyi yifuza kugenda kugira ngo arokore ’umwuga we’ cyane ko atabona umwanya uhagije muri Chelsea.

Abakinnyi nka Mason Mount, Timo Werner na Kai Havertz baza imbere ya Ziyech mu bitekerezo bya Tuchel, kandi yananiwe kwigaragaza igihe cyose yahawe amahirwe.

Hamwe na Werner na Havertz baracyagaruka, birashoboka cyane ko umukinnyi azabona amahirwe ye muriyi shampiyona.

Umukinnyi wa nyuma ushobora kugurishwa n’ukina hagati Ruben Loftus-Cheek wananiwe kwigaragaza muri uyu mwaka nubwo yabashije kubona amahirwe yo gukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa