skol
fortebet

Christian Eriksen yangiwe kongera gukina mu Butaliyani

Yanditswe: Saturday 30, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Christian Eriksen ashobora kugaruka mu mupira w’amaguru ari uko avuye muri Serie A cyane ko ikipe ya Inter Milan imwirukanye kubera ko igihugu cy’Ubutaliyani kitemerera abakinnyi bafite ibibazo by’umutima kugikinamo.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wo hagati w’imyaka 30, yaguye mu kibuga mu mukino wa Danmark na Finlande muri Euro 2020 ahita ajyanwa mu bitaro benshi bafite ubwoba ko yapfuye.

Nyuma yo kwitabwaho,Eriksen yaje gushyirwamo ICD (Implantable cardioverter defibrillator) kugirango ikurikirane gutera k’umutima we - ishobora gutuma umutima umera nabi bibaye ngombwa.

Ariko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Butaliyani ryemeje ko ubuzima bwa Eriksen budashobora kumera neza bitewe n’akuma gafasha umutima ka ICD, bityo akaba atemerewe gukina muri Serie A.

Inter Milan yashyize ahagaragara itangazo kuri iki kibazocya Eriksen rigira riti"

"Ku bijyanye n’uburenganzira bwo kwiyandikisha bw’umukinnyi Eriksen bigomba kumenyekana ko nyuma y’imvune ikomeye yagize muri Shampiyona y’Uburayi muri Kamena 2021, uyu mukinnyi yabujijwe by’agateganyo n’ubuyobozi bw’ubuvuzi bw’Ubutaliyani gukora siporo muri uyu mwaka w’imikino.

Nubwo imiterere y’uyu mukinnyi itujuje ibisabwa kugira ngo umuntu akore ibikorwa bya siporo mu Butaliyani, bishobora kugerwaho mu bindi bihugu aho umukinnyi ashobora gukomeza amarushanwa.”

Inter yemeye kurekura Eriksen kugira ngo ajye mu gihugu kimwemerera gukomeza gukina bitandukanye no mu Butaliyani.

Kimwe mu bihugu byamwemera ni Ubuholandi, aho Daley Blind umukinnyi wa Ajax -nawe washyizwemo ICD kubera ikibazo cy’umutima - kuri ubu akina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa