skol

Club World Cup: Atletico Madrid yananiwe kurenga amatsinda, PSG na Inter Miami zizikiranura muri 1/8

Yanditswe: Tuesday 24, Jun 2025

featured-image

Atletico Madrid yananiwe kurenga amatsinda y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe, mu gihe Inter Miami yananiwe kuyobora itsinda izacakirana na Paris Saint-Germain mu mikino ya 1/8.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 23 Kamena 2025, ni bwo hakinwe imikino ya nyuma yo mu Itsinda B ry’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku kibuga cya Lumen Field kiri i Washington haberaga umukino wa Paris Saint-Germain na Seattle Sounders, uwahuzaga Atletico Madrid na Botafogo wo waberaga Rose Bowl Stadium iri i California.

Paris Saint-Germain iri mu makipe yagiye muri iri rushanwa ahabwa amahirwe yitwaye neza imbere ya Seattle Sounders yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibona itike ya ⅛ iyoboye itsinda.

Ni itike ikesha amanota atandatu yavuye ku bitego 2-0 yatsindiwe na Khvicha Kvaratskhelia ku munota wa 35, na Achraf Hakimi ku munota wa 66.

Botafogo yo muri Brésil yaratunguranye cyane muri iri rushanwa, kuko yabonye amanota atandatu hakiri kare, ikaba yasabwaga kwirinda gutsindwa ibitego byinshi na Atletico Madrid kugira ngo igere muri 1/8.

Ibi yabigezeho kuko ku munota wa 87 ari bwo yinjijwe igitego cya Antoine Griezmann ari na cyo cyonyine yatsinzwe, ihita ikatisha itike yo kurenga amatsinda y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe.

Mu rukerera rwo ku wa Kabiri, tariki ya 24 Kamena 2025, hakinwe imikino yo mu Itsinda A, aho FC Porto yo muri Portugal yahuye na Al Ahly yo mu Misiri, Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihura na Palmeiras yo muri Brésil.

Palmeiras yakomeje muri 1/8 iyoboye itsinda nyuma yo kunganya na Inter Miami ya Lionel Messi ibitego 2-0. Ibitego bya Palmeiras byatsinzwe na Paulinho na Mauricio, mu gihe ibya Inter Miami byinjijwe na Tadeo Allende na Luis Suarez.

FC Porto na Al Ahly zakinnye umukino wasaga n’uwo gupfa no gukira kuko zanganyije ibitego 4-4, ariko ku bw’amahirwe make zombi ntizarenga Itsinda A.

Ibitego by’ikipe yo muri Portugal byatsinzwe na Rodrigo Mora, William Gomes, Samu na Pepê, mu gihe iby’iyi kipe yo mu Misiri byatsinzwe na Wessam Abou Ali winjije bitatu wenyine na Mohamed Ali Ben Romdhane.

Mu mikino ya 1/8, Inter Miami yakomeje ari iya kabiri izahura na Paris Saint-Germain, mu gihe Palmeiras yakomeje ari iya mbere izahura na Botafogo.

Indi mikino iteganyijwe ni iza guhuza Auckland City yo muri Nouvelle-Zélande na Boca Junior yo muri Argentine, ndetse na Benfica yo muri Portugal iza guhura na Bayern Munich yo mu Budage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa