Cricket: Amahirwe y’u Rwanda yo kujya kuri Finali ya Tri-National Series 2025 yagabanyutse
Yanditswe: Thursday 24, Jul 2025
Amahirwe y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Cricket yo kujya ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Tri-National Series 2025 yagabanyutse nyuma yo gutsindwa na Malawi.
Kuwa Gatatu ni bwo kuri Stade Mpuzamahanga y’Umukino wa Cricket ya Gahanga hakomeje kubera irushanwa rya Tri-National Seri ry’uyu mwaka. Umukino wabanje ni uwo u Rwanda rwatsinzwemo na Malawi. Ikipe y’Igihugu ya Malawi niyo yatsinze toss "Gutombora kubanza gukubita udupira (Batting) cyangwa gutangira ba bowling (Kujugunya udupira)".
Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rwashyizeho amanota 111 muri overs 19 n’udupira 4, Malawi ikaba yari yasohoye abakinnyi bose b’U Rwanda (All out). Igice cya kabiri cyatangiye Malawi isabwa amanota 112 ngo ibe itsinze uyu mukino wafatwaga nk’uw’ingenzi ku ruhande rwayo. Ni na ko byaje kugenda kuko muri overs 17 gusa, Malawi yari imaze gukuraho ikinyuranyo cyashyizweho n’U Rwanda.
Ikipe y’igihugu ya Malawi yashyizeho amanota 115 ubundi u Rwanda rusohora abakinnyi 4 ba Malawi. Ikipe y’igihugu ya Malawi ikaba yatsinze kucyinyuranyo cya wickets 6 ubundi amahirwe y’u Rwanda yo kugera ku mukino wa nyuma ahita atangira.
Ku gicamunsi hakurikiyeho umukino wari utegerejwe na benshi hagati ya Malawi na Bahrain. Uyu mukino warangiye ikipe y’igihugu ya Bahrain itsinze Malawi ku kinyuranyo cy’amanota 45.
Kuri uyu wa Kane hateganyijwe ikiruhuko kumakipe yose. Imikino izakomeza kuri uyu wa Gatanu aho Bahrain izakina n’u Rwanda saa Tatu n’iminota 45 za mu gitondo naho Malawi izakine na Bahrain saa Saba n’iminota 15.
U Rwanda rwatsinzwe na Malawi amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma aragabanuka


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *