skol

Cristiano Ronaldo mu bibazo byo kubuzwa gutangira Igikombe cy’Isi cya 2026

Yanditswe: Friday 14, Nov 2025

featured-image

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ashobora kutemererwa gukina umukino wa mbere w’igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma y’uko abonye ikarita ye ya mbere itukura mu ikipe y’igihugu ya Portugal.

Ku munsi w’ejo ni bwo Portugal yatsinzwe na Ireland ibitego 2-0 mu mukino wo gushaka itike y’iki gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Canada,Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku myaka ye 40, Ronaldo yahawe ikarita itukura ku munota wa 59 nyuma yo gukubita inkokora myugariro Dara O’Shea kandi bose nta mupira bari bafite. VAR yasabye ko ibyabaye byongera gusuzumwa, bituma umusifuzi Glenn Nyberg akuraho icyemezo cy’ikarita y’umuhondo yari yamuhaye, amuha itukura.

Iyi yari ikarita ya mbere y’umutuku uyu mukinyi yeretswe mu ikipe y’igihugu ya Portugal gusa ni iya 13 mu buzima bwe bwose bw’umupira w’amaguru. Yayeretswe arimo arakina umukino wa 226 muri Portugal.

Mu mategeko ya FIFA, ikarita itukura ishobora gutuma umukinnyi ahagarikwa hagati y’umukino umwe n’itatu bitewe n’uburemere bw’ikosa. Ibi bituma Ronaldo atakina umukino wa nyuma wa Portugal mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi bazahuramo na Armenia ku Cyumweruaho basabwa no kuwutsinda kugira ngo babone itike batagiye muri kamarampaka.

FIFA ivuga ko ibihano byo mu majonjora bikomeza kugera no mu mikino y’igikombe cy’Isi ndetse Komisiyo y’Imyitwarire ya FIFA ishobora no kongerera ibihano mu gihe ikosa bigaragarara ko ari irikomeye, cyane cyane irimo gukubita, gukandagira cyangwa gukomeretsa umukinnyi mugenzi wawe. Bivuze ko ibihano bya Crisatiano Ronaldo bishobora kwiyongera akaba yasiba imikino ibiri cyangwa igera itatu mu gihe hasangwa ikosa yakoze rifite uburemere.

Mu gihe ibi byaba byatuma uyu mukinnyi ubitse Ballon d’Or 5 asiba imikino ifungura igikombe cy’isi mu gihe Portugal yaba ibonye itike bidasabye ko inyura muri kamarampaka.

Cristiano Ronaldo yeretswe ikarita ya mbere y’umutuku mu ikipe y’igihugu ya Portugal

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa