Cristiano Ronaldo yahawe igihembo ashimangira ko agifite igihe cyo gukina ruhago
Yanditswe: Wednesday 08, Oct 2025
Cristiano Ronaldo yahawe igihembo n’ikipe y’igihugu ya Portugal mu rwego rwo kumushimira imyaka 22 amaze ayikinira atangaza ko agishaka gukomeza gukina umupira w’amaguru indi myaka micye.
Kuri ubu, abakinnyi batandukanye bari mu makipe y’ibihugu byabo aho bagiye gukina imikino isoza urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026. Muri urwo rwego, Cristiano Ronaldo uri kumwe n’ikipe y’igihugu ya Portugal yahawe igihembo cy’ishimwe n’iyi kipe, mu rwego rwo kumushimira imyaka 22 amaze ayikinira.
Nyuma yo guhabwa iki gihembo, Ronaldo yavuze ko agishaka gukomeza gukina indi myaka micye, nubwo azi ko igihe cye cyo mu kibuga kiri kugenda kigera ku musozo.
Yagize ati: “Ndashaka gukomeza gukina indi myaka micye, ntabwo ari myinshi. Ndacyatanga ibintu byiza, mfasha ikipe yanjye hamwe n’ikipe y’igihugu. Kuki ntakomeza? Nzi neza ko ninjya mu kiruhuko nzagenda nuzuye kuko natanze byose.”
Yakomeje agira ati: “Ni ukwishimira uyu mwanya. Nzi ko ntagifite imyaka myinshi yo gukina, ariko umwanya muto mfite ndashaka kuwukoresha neza. Mfite imitekerereze yo kubaho umunsi ku munsi, nta gahunda ndende. Nishimira buri munsi na buri myitozo.”
Ku bijyanye n’igikombe cy’Isi cya 2026, Ronaldo yavuze ko intego ya mbere ari ugutsinda imikino ibiri iri imbere kugira ngo Portugal ibone itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.
Yongeraho ati: “Ibyo bizakurikira ni byo tuzareba nyuma. Ubu intego ni ugutsinda, tugakomeza urugendo rwacu.”
Cristiano Ronaldo, ufatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye cyane mu mateka y’umupira w’amaguru ku isi, akomeje kwandika izindi paji z’amateka muri ruhago mpuzamahanga, mu gihe yitegura no gukina igikombe cy’Isi cya 2026, gishobora kuba ari cyo cya nyuma azitabira.
Cristiano Ronaldo yashimiwe na Portugal
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *