skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yahaye ubutumwa bukomeye bagenzi be bakinana nyuma yo kubarokora Atalanta

Yanditswe: Wednesday 03, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yabwiye bagenzi be b’ikipe ya Manchester United ko "bagomba kumenyera no kuzamura urwego" nyuma y’aho atsindiye United ibitego 2 banganyije na Atalanta muri UEFA Champions League.
Ibitego 2 bya Ronaldo byemeje ko United United iri mu murongo mwiza wo kugera muri 1/16 cya Champions League cyane ko hasigaye imikino ibiri ya nyuma mu matsinda.
Habura amasegonda make ngo umukino urangire, amashitani atukura yari yatsinzwe ibitego 2-1 na Atalanta yishyuriwe igitego (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yabwiye bagenzi be b’ikipe ya Manchester United ko "bagomba kumenyera no kuzamura urwego" nyuma y’aho atsindiye United ibitego 2 banganyije na Atalanta muri UEFA Champions League.

Ibitego 2 bya Ronaldo byemeje ko United United iri mu murongo mwiza wo kugera muri 1/16 cya Champions League cyane ko hasigaye imikino ibiri ya nyuma mu matsinda.

Habura amasegonda make ngo umukino urangire, amashitani atukura yari yatsinzwe ibitego 2-1 na Atalanta yishyuriwe igitego na kizigenza Cristiano Ronaldo wakomeje gushimangira ko ari umwami wa UEFA Champions League.

Avugana n’itangazamakuru nyuma y’iki gikorwa cy’ubutwari yakoze, uyu munya Portugal yahaye ubutumwa bagenzi be bakinana, abamenyesha ko bagomba kuba beza kugira ngo batware ibikombe.

Ati "Wari umukino utoroshye. Nzi ko iyo dukinnye na Atalanta biba bigoye kandi nizeye kugeza ku munota wa nyuma ko ndafasha ikipe yanjye kubona amanota atatu kandi ndishimye cyane. Ntabwo twigeze ducika intege kandi twakomeje kwizera kugeza ku munota wa nyuma. Ni igisubizo cyiza kuri twe,ndatekereza.

"Intangiriro ntiyari yoroshye, Atalanta afite umutoza w’umuhanga cyane kandi bazi icyo gukora. Nabimenye igihe nakinaga muri Juventus. Twakoze akazi kacu neza. Turi abanyamahirwe, natsinze ibitego ariko niko umupira umera."

"Tugomba gukomeza kuzamura urwego. Dufite abakinnyi batandukanye ndetse n’imikinire itandukanye. Tugomba kumenyera ariko bizatwara igihe. Dufite igihe cyo kuzamura urwego."

Kunganya uyu mukino byatumye Manchester United igira amanota arindwi ku mwanya wa mbere wo mu Itsinda F, iyanganya na Villarreal, yo yatsinze Young Boys ibitego 2-0 bya Etienne Capoué na Arnaut Danjuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa