Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid Cristiano Ronaldo yongeye kugaruka mu bihe bye byiza ubwo yatsindaga ibitego 3 muri 5-2 batsindaga ikipe ya Real Sociedad,aha ubutumwa bukomeye ikipe ya PSG bazahura mu mukino ubanza wa 1/8 cya UEFA Champions League ku wa 3.
Uyu rutahizamu watangiye nabi muri La Liga shampiyiona ya Espagne,yongeye kuzuka kuko ibitego 3 yatsinze byatumye ageza ku bitego 11 nubwo Lionel Messi bahora bahanganye amukubye inshuro 2 .
Cristiano yari amaze igihe yarabuze izamu (...)
Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid Cristiano Ronaldo yongeye kugaruka mu bihe bye byiza ubwo yatsindaga ibitego 3 muri 5-2 batsindaga ikipe ya Real Sociedad,aha ubutumwa bukomeye ikipe ya PSG bazahura mu mukino ubanza wa 1/8 cya UEFA Champions League ku wa 3.
Uyu rutahizamu watangiye nabi muri La Liga shampiyiona ya Espagne,yongeye kuzuka kuko ibitego 3 yatsinze byatumye ageza ku bitego 11 nubwo Lionel Messi bahora bahanganye amukubye inshuro 2 .
Cristiano yari amaze igihe yarabuze izamu ariko mu ijoro ryakeye yongeye kwerekana ko ashoboye ndetse agifite byinshi byo guha Real Madrid kuko muri ibi bitego 5 batsinze Sociedad yatanze umupira wavuyemo igitego cya mbere cyatsinzwe na Lucas Vazquez.
Real Madrid ntiyatinze kwinjira mu mukino kuko ku isegonda rya 48 ry’umukino Lucas Vazquez yafunguye amazamu,Ronaldo ashyiramo igitego cya 2 ku munota 27,Kroos ku munota wa 34 hanyuma Ronaldo ashyiramo ibindi ku munota wa 37 n’uwa 80.Ibitego bya Real Sociedad byatsinzwe na Bautista ku munota wa 74 na Asier Illarramendi ku munota wa 83.
Real Madrid igomba kwakira Paris Saint Germain I Santiago Bernabeu mu mukino ubanza wa 1/8 cya UEFA Champions League ku wa Gatatu .
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *