Cristiano Ronaldo yaraye akoze amateka yatumye benshi bamwita imashini y’ibitego
Yanditswe: Monday 19, Mar 2018
Mu mukino ikipe ya Real Madrid yaraye ikinnye na Girona kuri stade ya Santiago Bernabeu warangiye Cristiano Ronaldo atsinze iitego 4 muri 6 ikipe ye yatsinze,aho byamufashije kugera ku nshuro ya 50 atsinda ibitego 3 mu mukino ndetse asatira Lionel Messi mu bafite ibitego byinshi. Icyatangaje abantu ni uko uyu musore yarangije igice cya mbere cya shampiyona ya Espagne afite ibitego 4 gusa muri shampiyona bagenzi be bahora bahanganye barimo Lionel Messi bafite ibitego 15 ariko kugeza muri (...)
Mu mukino ikipe ya Real Madrid yaraye ikinnye na Girona kuri stade ya Santiago Bernabeu warangiye Cristiano Ronaldo atsinze iitego 4 muri 6 ikipe ye yatsinze,aho byamufashije kugera ku nshuro ya 50 atsinda ibitego 3 mu mukino ndetse asatira Lionel Messi mu bafite ibitego byinshi.
Icyatangaje abantu ni uko uyu musore yarangije igice cya mbere cya shampiyona ya Espagne afite ibitego 4 gusa muri shampiyona bagenzi be bahora bahanganye barimo Lionel Messi bafite ibitego 15 ariko kugeza muri uku kwezi kwa 3 Messi aramurusha ibitego 3 gusa.
Cristiano Ronaldo yatangiye shampiyona y’uyu mwaka ahagarikwa imikino 5 kubera gusunika umusifuzi mu mukino wa super cup ya Espagne,ndetse atangira shampiyona nabi benshi bavuga ko yashaje ariko kuri ubu afite ibitego 22 muri shampiyona akaba arushwa ibitego 3 na Lionel Messi wa mbere.
Kuva mu kwezi kwa mbere kwa 2018,Cristiano Ronaldo amaze gutsinda ibitego 21 birimo 18 bya shampiyona byatumye abakunzi ba ruhago bamwita imashini y’ibitego ndetse abamunengaga bisubiraho.
Cristiano Ronaldo niwe ufite ibitego byinshi muri UEFA Champions League aho amaze gutsinda ibitego 12 ndetse ikipe ya Real Madrid irifuza kumwongerera amasezerano n’umushahara.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *