skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatangaje byinshi ku mikinire ye muri uyu mwaka w’imikino

Yanditswe: Thursday 08, Feb 2018

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo yemereye abanyamakuru ko urwego rwe rw’imikinire rwasubiye inyuma ndetse yemeza ko ku myaka 33 afite,atagikina nkuko yari ameze ubwo yari afite imyaka 20 y’amavuko.
Uyu munya Portugal umaze gutsinda ibitego 8 mu mikino 17 amaze gukina,yabwiye abanyamakuru ko nubwo atakimeze neza nkuko yari ameze mu myaka 10 ishize,yifuza gukomeza gukina ku rwego rwo hejuru.
Yagize ati “Kuri ubu sinshobora gukina neza nkuko byari bimeze mu myaka 10 ishize kuko kuguma ku rwego rwo hejuru (...)

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo yemereye abanyamakuru ko urwego rwe rw’imikinire rwasubiye inyuma ndetse yemeza ko ku myaka 33 afite,atagikina nkuko yari ameze ubwo yari afite imyaka 20 y’amavuko.

Uyu munya Portugal umaze gutsinda ibitego 8 mu mikino 17 amaze gukina,yabwiye abanyamakuru ko nubwo atakimeze neza nkuko yari ameze mu myaka 10 ishize,yifuza gukomeza gukina ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati “Kuri ubu sinshobora gukina neza nkuko byari bimeze mu myaka 10 ishize kuko kuguma ku rwego rwo hejuru bisaba gutanga ibitambo byinshi.Ndacyagerageza gukora imyitozo ngororamubiri kugira ngo nkomeze guhatana ku rwego rwo hejuru.Ntabwo nshobora gukina nkuko nari meze mu myaka 10 ishize gusa ngomba kugerageza kwitwara neza.”

Ronaldo yavuze ko agerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo akore ikinyuranyo kandi yizeye ko bizamugendekera neza mu mikino iri imbere.

Ronaldo amaze gutsinda ibitego 293 mu mikino 258 amaze gutangira mu ikipe ya Real Madrid amazemo imyaka 9 ndetse amaze gutwara Ballon d’or 5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa