skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yateye umwuka mubi hagati y’umutoza Ten Hag n’ubuyobozi

Yanditswe: Tuesday 16, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi wungirije wa Manchester United, Joel Glazer, akomeje kurwanya ibyo kugurisha umukinnyi ukomeye Cristiano Ronaldo, nubwo umutoza Erik Ten Hag yifuzaga kumurekura muri uku kwezi.
Ahazaza h’uyu mukinnyi w’imyaka 37 y’amavuko kuri Old Trafford kari mu kirere kuva yatangaza ko yifuza kuva muri iyi kipe mu mpeshyi nyuma yo kunanirwa kubona itike ya Champions League.
Umutoza wa Manchester United,Erik Ten Hag yari yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe cyo kugumana Cristiano Ronaldo ndetse (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi wungirije wa Manchester United, Joel Glazer, akomeje kurwanya ibyo kugurisha umukinnyi ukomeye Cristiano Ronaldo, nubwo umutoza Erik Ten Hag yifuzaga kumurekura muri uku kwezi.

Ahazaza h’uyu mukinnyi w’imyaka 37 y’amavuko kuri Old Trafford kari mu kirere kuva yatangaza ko yifuza kuva muri iyi kipe mu mpeshyi nyuma yo kunanirwa kubona itike ya Champions League.

Umutoza wa Manchester United,Erik Ten Hag yari yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe cyo kugumana Cristiano Ronaldo ndetse ngo yari yiteguye kumwemerera akava kuri Old Trafford muri iyi minsi mike isigaye ngo isoko rifunge.

Ten Hag ngo atewe impungenge n’imyitwarire y’uyu rutahizamu ishobora kugira ingaruka mbi mu rwambariro rw’ikipe.

Umutoza Erik Ten Hag yifuzaga gukorana na Ronaldo batarahura ariko ngo nyuma y’uko bahuye yamurambiwe ndetse ashaka kumurekura.

Ibi ngo byatewe nuko bari mu mwiherero muri Thailand na Australia ikipe yari yunze ubumwe ndetse abakinnyi bishimye ariko ngo nyuma y’aho uyu mugabo agarukiye mu ikipe ibintu byarazambye cyane ndetse bamaze gutsindwa imikino 2 imaze gukinwa muri Premier League irimo n’uwo baheruka kunyagirwa na Brentford ibitego 4-0.

Amakuru aheruka avuga ko uyu wahoze ari umutoza wa Ajax ashobora kuba yiteguye kurekura uwahoze ari umukinnyi wa Real Madrid akava kuri Old Trafford.

Nk’uko ikinyamakuru Manchester Evening News kibitangaza ngo ba nyiri ikipe ntibabikozwa kandi ngo bari kurwana inkundura kugira ngo Ronaldo ntagurishwe muri iyi mpeshyi.

Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko United yahakanye amakuru yo mu mpera z’icyumweru avuga ko ishobora gusesa amasezerano ya Ronaldo kandi ngo abayoboye iyi kipe babwiye umutoza ko igitekerezo cyo kugumana Ronaldo kitahindutse.

Umunyamakuru Fabrizio Romano yatangaje ko ushakira amakipe Ronaldo ataracika intege ubu ari gukubita hirya no hino kugira ngo abone ikipe izakina Champions League igura umukinnyi we ku munsi wa nyuma w’isoko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa