CS Sfaxien yifuza Niyigena Clément iri mu bihano byo kutagura abakinnyi
Yanditswe: Thursday 24, Jul 2025
Ikipe ya CS Sfaxien yifuza myugariro mpuzamahanga wa APR FC, Niyigena Clément, iri mu bihano yafatiwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) aho itemerewe kugura abakinnyi kugeza mu 2027.
Myugariro wo hagati Niyigena Clément uheruka kuba umukinnyi mwiza w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda, akomeje kwifuzwa n’amakipe atandukanye.
Imwe muri ayo makipe ni CS Sfaxien yo muri Tunisia aho yandikiye Ikipe ya APR FC iyisaba kuyigurisha uyu mukinnyi ku bihumbi 75$ (agera kuri miliyoni 108 Frw).
Gusa amakuru IGIHE yamenye ni uko APR FC idateganya kurekura uyu mukinnyi ukiyifitiye amasezerano y’umwaka nyuma y’uko isanze iyi kipe itanga amafaranga make ndetse ikaba idahagaze neza muri Shampiyona ya Tunisia aho yabaye iya karindwi mu mwaka ushize w’imikino wa 2024/25.
Ibyo byiyongeraho ko ku wa 30 Kamena 2025, CS Sfaxien yafatiwe ibihano n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) byo kumara inshuro eshatu itandikisha abakinnyi bashya kubera kwirukana abakozi bayo itubahirije ibiri mu masezerano.
Iyi kipe yashinzwe mu 1928, iheruka kwerura isaba abafana bayo kuyishyigikira bakayifasha gukemura ikibazo cy’amikoro make ifite.
Ni mu gihe uwari Umuyobozi Mukuru wa Komite ishinzwe gufasha CS Sfxien kuva mu bibazo ifite, Mohamed Aloulou, yeguye kuri izo nshingano ku wa 8 Nyakanga 2025 kubera impamvu zitatangajwe.
Si ubwa mbere CS Sfaxien yifuje umukinnyi w’Umunyarwanda dore ko yigeze gukinamo Biramahire Abeddy ubwo yari avuye muri Police FC mu 2018, aho yaguzwe miliyoni 25 Frw ku masezerano y’imyaka itatu ariko akaba yarayimazemo umwaka umwe gusa agatandukana nayo.
Myugariro wa APR FC, Niyigena Clément, yifuzwa na CS Sfaxien yo muri Tunisia
CS Sfaxien iheruka gufatirwa ibihano na FIFA byo kutagura abakinnyi bashya, imaze iminsi ifite ikibazo cy’amikoro make

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *