Danny Usengimana mu nzira zo gutandukana na Singida yamuguze akayabo
Yanditswe: Wednesday 28, Mar 2018
Rutahizamu Danny Usengimana yatangaje ko ari mu nzira zo gutandukana na Singida yo muri Tanzania yari iherutse kumugura akayabo k’ibihumbi 100 by’amadolari ya Amerika kugira ngo ayikinire avuye muri polisi. Danny Usengimana ari mu nzira zo gutandukana na Singida
Uyu rutahizamu wari wasinyiye Singida imyaka 2 nyuma yo kumara imyaka 2 ayoboye ba rutahizamu mu Rwanda,yagarutse mu Rwanda ku munsi w’ejo ndetse atangariza Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru ko atifuza gusubira muri iyi kipe (...)
Rutahizamu Danny Usengimana yatangaje ko ari mu nzira zo gutandukana na Singida yo muri Tanzania yari iherutse kumugura akayabo k’ibihumbi 100 by’amadolari ya Amerika kugira ngo ayikinire avuye muri polisi.
Danny Usengimana ari mu nzira zo gutandukana na Singida
Uyu rutahizamu wari wasinyiye Singida imyaka 2 nyuma yo kumara imyaka 2 ayoboye ba rutahizamu mu Rwanda,yagarutse mu Rwanda ku munsi w’ejo ndetse atangariza Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru ko atifuza gusubira muri iyi kipe itaramuhaye ibyo bumvikanye.
Yagize ati “Ngarutse iwacu. Nta kibazo cy’imvune mfite cyangwa ngo wenda ndarwaye. Nagarutse mu bibazo byanjye bwite ni ko navuga. Burya iyo umuntu mwumvikanye ibintu runaka ukabona bitari kubahirizwa, nta kindi wakora uretse gufata izindi ngamba zifite inyungu ku buzima bwawe”.
Danny Usengimana yabwiye iki kinyamakuru ko yavuye muri Tanzania abwiye ubuyobozi ndetse atiteguye gusubira muri iyi kipe yo muri Tanzania mu gihe ibyo bamwemereye atarabihabwa.
Danny Usengimana yajyanye muri Singida na Rusheshangoga
Danny Usengimana yerekanwe muri Singida United kuwa 11 Nyakanga 2017,akaba yari amaze kuyitsindira ibitego 4 muri shampiyona mbere y’uko agira ikibazo cy’imvune.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *