Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Usengimana Danny na Imanishimwe Emmanuel uzwi nka ’Mangwende’ bashinze irerero ryigisha umupira w’amaguru bise ‘Bright Football Academy’.
Iri rerero rimaze kugira abana 150 barimo abakobwa 25, abahungu bari munsi y’imyaka 10 bagera kuri 25 ndetse n’abari munsi y’imyaka 20 bagera ku 100. Riherereye i Rugende mu Karere ka Kicukiro
Umutoza wa Bright Football Academy, Habimana Eric, yavuze ko aba bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bahoraga bifuza ko hari abana bazamura kugira ngo babone abazabasimbura, na bo bagatanga umusanzu wabo mu iterambere rya ruhago mu Rwanda.
Yagize ati "Aba bakinnyi bacu bateye imbere ari na bo ba nyiri iri rerero bahoraga bambaza uburyo bakoresha kugira ngo bazamure impano za ruhago. Ubu ni bo batanga byose bijyanye n’ibikoresho birimo imipira yo gukina, corners, amasengeri y’imyitozo ndetse n’imyenda yo kwambara ku mikino itandukanye.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’uko iri rerero ryandikishije abana 150 ndetse rikanabitaho hakurikiyeho kugirana amasezerano n’ababyeyi babo kugira ngo nibatera imbere, iri rerero rizakomeze kubaka ibigwi byo kurera ibihangange.
Habimana amaze imyaka 21 mu mwuga wo gutoza aho asanzwe yibanda ku kuzamura impano. Abo yazamuye barimo Usengimana Faustin, Usengimana Danny ndetse na Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’.
Usengimana Danny nk’umwe mu bashinze Bright Football Academy yavuze ko inzozi za bo za mbere zo gutangiza iri rerero bazigezeho, igikurikiyeho ari ugushaka amikoro yo kuritunga mu buryo burambye kugira ngo rizatange umusaruro ufatika.
Yagize ati "Mu gutangira iri rerero twabiganiriyeho twembi kuko ari ibintu tubamo mu buzima bwa buri munsi twumva twabikora.”
“Byatworoheye cyane kuko uwadutoje tukiri bato yari akibirimo. Twumvise twamuheraho twubaka umushinga kuko ari ibintu abamo akajya ahatubera cyane ko twebwe tuba tudahari.”
Usengimana yakomeje avuga ko batazagarukira gusa ku gutoza abana ahubwo bifuza ko banagira ikipe mu byiciro byo hejuru bitewe n’uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Ati "Turateganya ko twabyagura bikaba binini, tugashaka abafatanyabikorwa tugashyiramo n’indi mikino irimo n’iy’intoki ndetse tukagira ikipe mu byiciro byo hejuru haba icya mbere cyangwa icya kabiri muri Shampiyona."
Usengimana Danny yaciye mu makipe atandukanye arimo Isonga FC, Police FC, Singida Black Stars na APR FC, kuri ubu atuye muri Canada.
Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ usanzwe ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu Ikipe y’Igihugu yanyuze muri Aspor FC, Rayon Sports, APR FC yamwohereje hanze akomereza muri AS FAR yo muri Maroc. Mbere yo kwerekeza muri AEL Limassol yo muri Cypre ari na yo akinira kugeza ubu.
Iri rerero rifite n’abatarangeje imyaka 10
Iri rerero rifite abakobwa 25
Bright Football Academy ifite abana b’abahungu 100
Muri rusange iri rerero rimaze kugira abana 150
Mangwende ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu
Usengimana Danny wakiniye Amavubi yavuze ko bifuza ko iri rerero ryazavamo abakinnyi bakomeye



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *