skol

De Gaulle yivunye umunyamabanga we batabyumvaga kimwe

Yanditswe: Monday 01, Jan 2018

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent uzwi nka De Gaulle yamaze kwandikira uwari umunyamabanga we Uwamahoro Tharcille Latifah urwandiko rumumenyesha ko atazongererwa amasezerano ayo afite narangira mu mpera z’uku kwezi.
Nzamwita yagiye agaragaraho kenshi kutumvikana n’uyu munyamabanga we winjiye muri aka kazi mu mwaka wa 2016 aho uyu mugore yagiye ashinja De Gaulle kumujujubya mu kazi ke ndetse no kwivanga mu nshingano ze.
Nzamwita uherutse kwikura mu (…)

Nzamwita uherutse kwikura mu matora ya FERWAFA yari yiyamamajemo ahatanye na Rwemarika Felicite, nyuma yo kurarana n’abayobozi b’amakipe 31 muri Hilltop Hotel, yagize amahirwe yo gukomeza kuyobora iri shyirahamwe mu gihe cy’amezi 3 nyuma y’aho Rwemarika abuze amajwi yasabwaga kugira ngo ayobore iri shyirahamwe.

Ibaruwa imenyesha Uwamahoro

Nzamwita niwe wasinye ku ibaruwa yashyikirijwe uyu munyamabanga nyuma y’inama ya Komite Nshingwabikorwa idasanzwe ya FERWAFA yateranye kuri iki cyumweru.

Nzamwita yigeze kwishyira ku rutonde rw’abasaba agahimbazamushyi ubundi kagenewe abakinnyi biteze urujijo

Dusingizimana Remy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa