skol
fortebet

Dore bimwe mu byamamare muri ruhago byifurije abatuye isi Noheli nziza

Yanditswe: Sunday 25, Dec 2016

Sponsored Ad

Bimwe mu byamamare mu mupira wa maguru byifatanyije n’isi yose kwizihiza Noheli, babicishije ku mbuga nkoranyambaga, abakinnyi barimo Cristiano Ronaldo na Neymar ndetse n’abandi bageneye abakunzi babo ubutumwa bw’uyu munsi.
Ku ikubitiro Cristiano Ronaldo, niwe wabanjirije bagenzi maze agira ati"Nifurije isi yose Noheli nziza."
Neymar umunya Brazil ukinira ikipe ya FC Barcelona, abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati "abakinnyi b’umupira wa maguru tubifurije Noheli nziza." (...)

Sponsored Ad

Bimwe mu byamamare mu mupira wa maguru byifatanyije n’isi yose kwizihiza Noheli, babicishije ku mbuga nkoranyambaga, abakinnyi barimo Cristiano Ronaldo na Neymar ndetse n’abandi bageneye abakunzi babo ubutumwa bw’uyu munsi.

Ku ikubitiro Cristiano Ronaldo, niwe wabanjirije bagenzi maze agira ati"Nifurije isi yose Noheli nziza."

Neymar umunya Brazil ukinira ikipe ya FC Barcelona, abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati "abakinnyi b’umupira wa maguru tubifurije Noheli nziza."

Umuholandi ukinira ikipe ya Machester United, Mempis Depay nawe abicishije kuri Instagram yagize ati"Noheli nziza kuri mwese n’imiryango yanyu."

Steven Gerard, umwongereza uherutse guhagarika ruhago nawe yagize ati"Noheli nziza kuri mwese."

Umufaransa ukinira ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani abicishije kuri Instagram nawe ntiyibagiwe kwihanganisha abanya Syria.

Yagize ati"Si njyiye kubifuriza Noheli nziza, ahubwo muri iki gihe mukomeze kuzirikana abantu bameze nabi muri Syria, impano zanyu za Noheli zibafashe kuguma kwigirira icyizere cy’ubuzima."

Si aba gusa kuko n’abandi benshi bagiye bifatanya n’isi kwizihiza Noheli.

Reka natwe nk’abagize uru rubuga rwa Umuryango.rw tubifurize kuguma kuryoherwa na Noheli kandi muzagire n’umwaka mushya muhire w’amata n’ubuki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa