skol
fortebet

Dore uko amakipe azahura mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar[URUTONDE]

Yanditswe: Saturday 02, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki 1 Mata 2022 hasohotse urutonde rw’amatsinda arimo amakipe azitabira imikino y’igikombe k’Isi kizabera muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka.

Amakipe azitabira Igikombe cy’Isi cy’Umupira w’Amaguru ni 32 arimo atanu yo ku Mugabane wa Afurika arongowe na Sénégal, Cameroun, Tunisie, Morocco na Ghana.

Kugeza ubu ikibazwa na benshi ni ukureba niba amakipe yaherukaga kwitwara neza mu gikombe cy’Isi giheruka nk’u Bufaransa bwanagitwaye na Crotia yageze ku mukino wa nyuma yazongera kwitwara neza.

Gusa ibi nabyo bigahurirana no kuba andi makipe akomeye afite n’amateka mu mikino y’igikombe cy’Isi yifuza kwegukana iki cy’uyu mwaka nk’aho Argentine ya Lionel Messi ifite inyota y’iki gikombe, Portugal ya Christiano Ronald, Brazil ya Neymar, u Budage ndetse n’ibihugu bya Afurika nka Sénégal byifuza gukora amateka muri iki gikombe.

Ibirori bya tombora byayobowe na Jermaine Jenas, Samanta Johnson, Carli Loyd, mu gihe abatoraga imipira mu dukangara bari barimo Rabder Madjer, Jay Jay Okocah na Cafu

Ubwo Jay Jay Okocah yahabwaga umwanya yavuze ko ibihugu bya Afurika byiteguye gukora amateka muri iki gikombe cy’Isi no kugaragaza ko bishoboye ahishura ko azaba ashyigikiye Sénégal.

Amwe mu mategeko yagendeweho muri iyi tombola ni uko amakipe amwe na mwe yo ku migabane itandukanye uretse u Burayi atari yemerewe kujya mu itsinda rimwe.

Ibi birori byatangijwe na Perezida wa FIFA, Jianni Infantino ababyitabiriye basusurukijwe n’abahanzi batandukanye barimo Trinidad Cardona, Davido Aisha n’Umukinnyi wa Filime w’Umunyamisiri Sherihan.
Dore Uko amatsinda ateye

Ni tombola yabereye i Doha muri Qatar, mu gihe hari amakipe amwe atarasoza imikino yayo mu matsinda, kuko nk’umukino wagombaga guhuza Scotland na Ukraine wasubitswe kubera intambara icyo gihugu kirimo kurwana n’u Burusiya.

• Itsinda A: Qatar, u Buholandi, Senegal, Ecuador

• Itsinda B: u Bwongereza, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Iran, Wales/Ukraine/Scotland

• Itsinda C: Argentina, Mexico, Pologne, Saudi Arabia

• Itsinda D: u Bufaransa, Denmark, Tunisia, Peru/Australia/UAE

• Itsinda E: Espagne, u Budage, u Buyapani, New Zealand/Costa Rica

• Itsinda F: U Bubiligi, Croatia, Maroc, Canada

• Itsinda G: Brazil, u Busuwisi, Serbia, Cameroon

• Itsinda H: Portugal, Uruguay, Korea y’Epfo, Ghana

Ibitekerezo

  • Ese sadio mane azakina

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa