skol
fortebet

Eden Hazard yanenze Ubudage bwavugiye abatinganyi bugatsindwa

Yanditswe: Thursday 24, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahiamu Eden Hazard yumvikanye asa nk’unenga imyigaragambyo y’Ubudage mbere y’umukino wabo n’Ubuyapani, ahoabakinnyi babwo bitwikiriye umunwa nyuma yo kubuzwa kwambara igitambaro cya "One love" mu rwego rwo gushyigikira batinganyi.
Nk’uko ikinyamakuru RMC Sport kibitangaza,uyu mukinnyi wa Real Madrid yavuze ko iyi kipe yataye igikombe cy’isi inshuro enye yakabaye yaribanze ku kuntu yatsinda umukino aho gutanga ubutumwa bwa politiki atari inshingano zayo,bikayiviramo gutsindwa.
Abakinnyi bose (...)

Abakinnyi bose baraburiwe kwirinda kwambara igitambaro cya OneLove mu rwego rwo kwamagana igihugu cya Qatar gikemangwa mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, by’umwihariko abaryamana bahuje ibitsinda.

Eden Hazard avuga kuri iyi myigaragambyo y’Ubudage yo kwipfuka umunwa mbere y’umukino,yagize ati"Yego, ariko baratsinzwe. Byari kuba byiza iyo batabikora bagatsinda.

Turi hano gukina umupira, ntabwo ndi hano gutanga ubutumwa bwa politiki, hariho abantu bashyizwe kubikora. Turashaka kwibanda ku mupira w’amaguru. "

Ibihugu byinshi by’Uburayi, harimo Ubwongereza na Wales, byari byiteguye kwambara ku kuboko igitambaro cya OneLove muri iri rushanwa, kugira ngo biteze imbere umuco wo kwisanga mu mupira w’amaguru kuri buri wese.

FIFA yahise imenyesha amakipe ko abazabikora bazafatirwa ibihano buri gihugu cyiyemeza kubireka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa