skol
fortebet

Eriksen yahishuye ko yamaze iminota 5 yapfuye ubwo yagwaga mu kibuga muri Euro 2020

Yanditswe: Wednesday 05, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Christian Eriksen yatangaje ko yapfuye iminota itanu nyuma yo kwitura hasi kwe kwateye benshi ubwoba muri Euro 2020.
Muri Kamena umwaka ushize, uyu mukinnyi wo hagati yafashwe n’umutima mu mukino wahuje Denmark na Finlande muri Euro 2020 .
Ku bw’amahirwe uyu wahoze ari umukinnyi wa Tottenham na Inter Milan yongeye kubyuka bitewe no gutekereza byihuse kwa mugenzi we Simon Kjaer hamwe n’akazi kadasanzwe k’abaganga bari hanze y’ikibuga.
Eriksen yagize icyo avuga kuri iki kibazo ubwo (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Christian Eriksen yatangaje ko yapfuye iminota itanu nyuma yo kwitura hasi kwe kwateye benshi ubwoba muri Euro 2020.

Muri Kamena umwaka ushize, uyu mukinnyi wo hagati yafashwe n’umutima mu mukino wahuje Denmark na Finlande muri Euro 2020 .

Ku bw’amahirwe uyu wahoze ari umukinnyi wa Tottenham na Inter Milan yongeye kubyuka bitewe no gutekereza byihuse kwa mugenzi we Simon Kjaer hamwe n’akazi kadasanzwe k’abaganga bari hanze y’ikibuga.

Eriksen yagize icyo avuga kuri iki kibazo ubwo yaganiraga na televiziyo yo muri Denmark DR 1, agaragaza ko umutima we wahagaze mu minota itanu.

Yagize ati: "Byari bitangaje kubona abantu benshi bumva bakeneye kwandika cyangwa kohereza indabyo.

"Byagize ingaruka ku bantu benshi kandi bumva ko ari ngombwa kubimenyesha n’umuryango wanjye.Ibyo byaranshimishije cyane.Mu bitaro, bakomeje kumbwira ko ndi kwakira indabyo nyinshi cyane.

"Byari bitangaje kuko ntari niteze ko abantu bohereza indabyo - kuko napfuye iminota itanu.

Byari bidasanzwe, ariko byari byiza kuri buri wese kandi byamfashije cyane kwakira ibyo byifuzo byiza.Abantu baracyanyandikira."

Eriksen, ufite imyaka 29, yashimiye abantu bose bamufashije kurokora ubuzima bwe - ndetse n’abo akunda.

Yongeyeho ati: "Nashimiye abantu nahuye nabo imbonankubone, nashimiye abaganga, abo dukinana ndetse n’imiryango yabo imbonankubone.

"Ariko abafana benshi bohereje amabaruwa ibihumbi, email n’indabyo cyangwa abansanze mu muhanda - haba mu Butaliyani na Denmark - Ndabashimira bose kubw’inkunga nabonye ku isi yose yamfashije kurenga ibi. "

Ahazaza ha Eriksen mu mupira w’amaguru ntiharasobanuka nyuma yo gufatwa n’umutima bikaba byaratumye ashyirwamo akuma kayobora umutima (ICD).

Uyu mukinnyi yamaze gusesa amasezerano n’ikigugu cyo mu Butaliyani, Inter Milan mu Kuboza,ubu nta kazi afite.

Nubwo yanyuze mu gicucu cy’urupfu, agent Eriksen nta gahunda afite yo kumanika inkweto.

Yagize ati: "Intego yanjye ni ugukina igikombe cy’isi muri Qatar. Ndashaka gukina.

Ibyo ni byo bitekerezo byanjye ubu."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa