
Nyuma y’amajwi ye yumvikanye asaba umukinnyi wa Musanze FC gukora ibishoboka byose Kiyovu Sports ikababonaho amanota, Mugiraneza Jean Baptiste “Miggy” usanzwe ari umutoza wungirije muri Muhazi United, yahagaritswe umwaka wose ntaho agaragara mu bikorwa by’umupira w’Amaguru.
Ku mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona wabereye i Musanze tariki ya 14 Werurwe 2025, ni bwo uyu mutoza yumvikanye avugana n’umukinnyi wa Musanze FC, Bakaki Shafik amusaba gufasha Kiyovu Sports bari bafitanye umukino. Gusa ntibyamuhiriye kuko Urucaca rwanyagiriwe kuri Stade Ubworoherane ibitego 3-0.
Mbere y’uyu mukino, abakinnyi ba Musanze FC bagiye mu mwiherero ku wa Kane tariki 13 Werurwe 2025, ari na bwo ku mugoroba w’uwo munsi, Miggy yahamagaye Bakaki Shafik na we wahise yegera abayobozi b’ikipe, akabumvisha ibyabaye, mbere y’uko ku wa Gatanu tariki 14 Werurwe 2025, umunsi umwe mbere y’umukino abakinnyi bakwa telefone saa sita z’amanywa.
Nyuma y’aho, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda biciye muri Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire, basesenguye ibyabaye, maze hafatwa umwanzuro wo kumuhagarika umwaka mu bikorwa byose by’umupira w’Amaguru mu Rwanda.
Ni nyuma kandi y’uko Mugiraneza yari yanahagaritswe n’ubuyobozi bw’ikipe ye, igihe kitazwi.
Miggy ni umwe mu bafite izina rinini muri ruhago y’u Rwanda nk’umukinnyi, cyane ko yaciye muri Kiyovu Sports, APR FC na Police FC. Yakinnye kandi hanze y’u Rwanda muri Gor Mahia yo muri Kenya na KMC FC yo muri Tanzania.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *