Eto’o ari mu kaga gashobora gutuma afungwa imyaka 10 azira imisoro
Yanditswe: Friday 25, Nov 2016
Umukunnyi Samuel Eto’ o Fils, ukomoka mu mugabane w’ Afurika mu gihugu cya Cameroun wigeze gukinira ikipe ya Barcelone mu gihugu cya Espagne ashobora kumara imyaka 10 mu buroko akanacibwa na miliyoni 14, 3 z’ amayero azira kunyereza imisoro.
Uyu mukinnyi akurikiranyweho kunyereza imisoro nyuma ya bagenzi be Lionel Messi, Neymar .
Nk’ uko ikinyamakuru Jeunes Afriques cyabyanditse ngo Eto’o w’ imyaka 35 yaba yarirengagije kwishyura Leta ya Espagne imisoro ifite agaciro ka miliyoni 3,9 z’ (...)
Umukunnyi Samuel Eto’ o Fils, ukomoka mu mugabane w’ Afurika mu gihugu cya Cameroun wigeze gukinira ikipe ya Barcelone mu gihugu cya Espagne ashobora kumara imyaka 10 mu buroko akanacibwa na miliyoni 14, 3 z’ amayero azira kunyereza imisoro.
Uyu mukinnyi akurikiranyweho kunyereza imisoro nyuma ya bagenzi be Lionel Messi, Neymar .
Nk’ uko ikinyamakuru Jeunes Afriques cyabyanditse ngo Eto’o w’ imyaka 35 yaba yarirengagije kwishyura Leta ya Espagne imisoro ifite agaciro ka miliyoni 3,9 z’ amayero.
Eto’o ashobora gufungwa imyaka10 azira kunyereza imisoro
Ubugenzacyaha bwo muri Espagne buvuga ko Eto’o yagiye anyereza misoro haba ku mafaranga kampani ye yamwinjirizaga, ndetse no kuyo yinjizaga binyuze mu kwamamariza uruganda rwa Puma.
Nubwo ariko ngo ashobora gukatirwa gufungwa imyaka 10 ngo yitwaye neza muri gereza ashobora kurekurwa amazemo 2/3 by’ igifungo.
Miliyoni 14, 3 z’ amayero ni miliyari zirenga 12 z’ amafaranga y’ u Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *