skol
fortebet

Euro2020: Ubwongereza bwigaruriye imitima y’abakunzi ba ruhago busezerera Ubudage

Yanditswe: Tuesday 29, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yakoze akazi gakomeye isezerera Ubudage muri 1/16 cy’irangiza mu mikino ya Euro 2020 ku bitego 2-0 mu mukino wabereye ku kibuga cya Wembley mu mujyi wa London.

Sponsored Ad

Ubwongereza bwari bwaratakarijwe icyizere n’abakunzi ba ruhago kubera ukuntu bwagiye bwitwara nabi mu marushanwa akomeye kandi bufite abakinnyi beza,bwatangiye kwerekana ko bushoboye nyuma yo kugera muri ½ cy’igikombe cy’isi 2018 hanyuma ubu bukaba bugeze ¼ cya Euro ndetse butanga icyizere.

Mu mukino w’uyu munsi wari ishyiraniro ku mpande zombi,Ubwongereza bwari imbere y’abafana babwo ndetse no ku kibuga bumenyereye,bwatangiye nabi umukino burushwa n’Ubudage gusa abakinnyi babwo bitwara neza.

Ku munota wa 8 w’umukino,Leon Goretzka yahawe umupira mwiza asiga abakinnyi b’Ubwongereza ariko Declan Rice ahita amutegera hafi y’urubuga rw’amahina umusifuzi atanga free kick.

Ku munota wa 16,Raheem Sterling yateye ishoti rikomeye mu izamu,umunyezamu Manuel Neuer atabara Ubudage umupira awushyira muri koloneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 27 w’umukino,Harry Maguire yahawe umupira mwiza ari mu rubuga rw’amahina awushyize ku mutwe awushyira hanze.

Ku munota wa 32 w’umukino,Ubudage bwabonye amahirwe akomeye ubwo Timo Werner yasigaranaga n’Umunyezamu Pickford ashaka kumuroba ariko uyu munyezamu yitwara neza ashyira umupira muri Koloneri.

Icyakora Ubwongereza bwarokotse ikarita y’umutuku ku munota wa 45 ubwo umukinnyi wabwo Kalvin Phillips yakandagiraga nabi Toni Kroos ariko kubw’amahirwe umusifuzi atanga ikarita y’umuhondo.

Igice cya mbere kigiye kurangira,Harry Kane yahawe umupira mwiza na Sterling, asigarana n’Umunyezamu Neuer agiye kumucenga ba myugariro barahagoboka.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Ubudage bubona amahirwe akomeye ubwo ku munota wa 49 Kai Havertz yateraga umupira ukomeye ari mu rubuga rw’amahina Pickford awukuramo.

Ku munota wa 69,Umutoza Southgate w’Ubwongereza yasimbuje neza yinjiza mu kibuga Jack Grealish akuramo Bukayo Saka bitanga umusaruro mu busatirizi.

Ubwongereza bwahise butangira gusatira cyane byatumye ku munota wa 75 bubona igitego ku mupira wazamukanwe na Raheem Sterlig,awuhereza Harry Kane nawe awuha Luke Shaw wagaruye mu rubuga rw’amahina usanga Raheem Sterling ahagaze wenyine ahita awushyira mu rushundura.

Ubudage bwahise bubona amahirwe akomeye cyane ku munota wa 81 ubwo Havertz yahaga umupira mwiza Thomas Muller, ariruka asiga ba myugariro b’Ubwongereza,asigarana n’Umunyezamu Pickford aramuroba umupira uca gato ku ruhande.

Nyuma yo gupfusha ubusa aya mahirwe,Ubwongereza bwazamukanye umupira hanyuma Grealish awukata mu rubuga rw’amahina usanga Harry Kane wari uhagaze neza atera umutwe ukomeye mu izamu,igitego cya kabiri cy’Ubwongereza kiba kirinjiye.

Ubudage bwahise bucika intege bituma busezerewa butarenze umutaru ibi bishimangira ko mu itsinda F bwarimo na Portugal n’Ubufaransa nta kipe isigaye mu irushanwa.

Ubwongereza buzahura na Ukraine yasezereye Sweden ku bitego 2-1 mu mukino wamaze iminota 120 ukagaragaramo ikarita itukura yahawe Sweden.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa