#EURO2024: Georgia yatunguye Portugal igera 1/8,Ububiligi buzamuka bigoranye [UKO AMAKIPE AZAHURA MURI 1/8]
Yanditswe: Thursday 27, Jun 2024

Ikipe ya Georgia yakoze amateka akomeye igera muri 1/8 bwa mbere mu irushanwa mpuzamahanga yari yitabiriye,nyuma yo gutsinda Portugal ibitego 2-0 muri Euro 2024.
Portugal yari yaramaze gukomeza ari iya mbere mu itsinda F, ariko yatunguwe mu mukino wayo wa nyuma na Georgia.
Nyuma y’iminota ibiri gusa umupira utangiye, Khvicha Kvaratskhelia yatunguye Portugal ayitsinda igitego cya mbere,nyuma y’uburangare bwa ba myugariro.
Portugal yari yahinduye benshi mu bakinnyi babanza mu kibuga,yagerageje kwishyura iki gitego ndetse ibona amahirwe menshi ariko biranga.
Mu gice cya kabiri,Georges Mikautadze yatsinze igitego cya kabiri cya Georgia kuri penaliti.
Portugal ntiyabashije kwishyura kubera ahanini ikibazo ifite cy’abakinnyi bayo bo mu mpande badatanga imipira myiza mu rubuga rw’amahina.
Ikindi kibazo ifite nuko benshi mu bakinnyi bayo bakunda gutera cyane mu izamu ntibubake umukino,bigatuma imipira myinshi ijya hanze.
Mu wundi mukino wabaye mu itsinda F,Turkia yatsinze Czech Republic ibitego 2-1,ikomeza mu itsinda F inganya Portugal amanota 6.
Ku rundi ruhande,Imikino ya nyuma mu itsinda E yasize amakipe yose uko ari ane anganya amanota aho yatandunyijwe n’ibitego azigamye.
Ububiligi bwanganyije 0-0 na Ukraine mu gihe Romania na Slovakia bo banganyije igitego 1-1.
Romania yazamutse ari iya mbere n’Ububirigi bwazamutse ari ubwa Kabiri babonye itike ya 1/4 mu gihe Slovakia ya gatatu yazamutse nk’imwe mu makipe yabaye aya gatatu meza.
Ikipe ya Ukraine ikaba yasezerewe nubwo yasoje amatsinda ifite amanota ane.
Uko amakipe azahura muri 1/8:
Switzerland v Italy (Kuwa Gatandatu, tariki ya 29 Kamena, 18:00, Berlin)
Germany v Denmark (Kuwa Gatandatu,tariki 29 Kamena, 21:00, Dortmund)
England v Slovakia (Ku cyumweru,tariki 30 Kamena, 18:00, Gelsenkirchen)
Spain v Georgia (Ku cyumweru,tariki 30 Kamena, 21:00, Cologne)
France v Belgium (Kuwa mbere,tariki 1 Nyakanga, 18:00, Dusseldorf)
Portugal v Slovenia (Kuwa mbere,tariki 1 Nyakanga, 21:00, Frankfurt)
Romania v Netherlands (Kuwa Kabiri,tariki 2 Nyakanga, 18:00, Munich)
Austria v Turkey (Kuwa Kabiri, tariki 2 Nyakanga, 21:00, Leipzig)
Uko imikino ya 1/4 ipanze:
A - Uwatsinze 4 (Spain cyangwa Georgia) v uwatsinze 2 (Germany cyangwa Denmark) - Kuwa Gatanu, 5 Nyakanga, 18:00, Stuttgart).
B -Uwatsinze 6 (Portugal cyangwa Slovenia) v uwatsinze 5 (France cyangwa Belgium) - Kuwa Gatanu, 5 Nyakanga, 21:00, Hamburg).
C - Uwatsinze 3 (England cyangwa Slovakia) v Uwatsinze 1 (Switzerland cyangwa Italy) - Kuwa Gatandatu, 6 Nyakanga, 18:00, Dusseldorf).
D - Uwatsinze 7 (Romania cyangwa Netherlands) v Uwatsinze 8 (Austria cyangwa Turkey) - Kuwa Gatandatu, 6 Nyakanga, 21:00, Berlin).
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *