skol
fortebet

#EURO2024:Ubwongereza n’Ubufaransa bazamutse mu buryo butanogeye ijisho

Yanditswe: Tuesday 25, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amakipe y’ibihugu akundwa na benshi hano mu Rwanda arimo Ubufaransa n’ubwongereza yageze muri 1/8 cya Euro 2024 ariko adashimishije abafana kuko atatsinze ibitego.

Sponsored Ad

Ubufaransa bwazamutse ari ubwa kabiri mu itsinda D nyuma yo kunganya na Polonye igitego 1-1 mu gihe Ubwongereza bwanganyije 0-0 na Slovenia.

U Bwongereza bwo bwayoboye itsinda C nyuma yo kunganya kwa Denmark nayo yahagamwe na Serbia banganya 0-0.

Ubufaransa bwatsindiwe igitego na Mbappe kuri penaliti mu gihe cyaje kwishyurwa na Lewandowski nawe kuri penaliti.

Mu itsinda C ubwongereza bwazamutse n’amanota 5,Denmark igira amanota 3 cyo kimwe na Slovenia.Serbia yahise itaha kuko yagize 2.

Mu itsinda D,Autriche yatsinze Ubuholandi ibitego 3-2 ihita iyobora itsinda n’amanota 6,ikurikirwa n’Ubufaransa n’amanota 5,Ubuholandi 4 mu gihe Polonye yasezerewe.

Denmark izahura n’u Budage muri 1/8 cy’irangiza.Undi mukino uzwi n’uwo Ubusuwisi buzahura n’Ubutaliyani.

Indi mikino ya 1/8 izamenyekana ejo amatsinda yose amaze gukina.

Bidasubirwaho Croatia yasezerewe.

Bwa mbere mu mateka ya EUR0, imikino yombi isoza iyo mu itsinda irangiye ari 0-0.

Bwa mbere mu mateka Slovenia yarenze amatsinda y’igikombe cy’Uburayi cyangwa icy’Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa