skol
fortebet

Fabio Capello yahishuye impamvu itangaje yatumye akura Ronaldo wo muri Brazil muri Real Madrid

Yanditswe: Monday 26, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

FABIO CAPELLO yatangaje ko yishimiye kugurisha Ronaldo kubera ko uyu munyabigwi wo muri Brazil yakundaga "ibirori n’abagore".
Uyu wahoze ari umutoza w’Ubwongereza ndetse yaratunguwe ubwo AC Milan yasinyishaga uyu rutahizamu imukuye muri Real Madrid mu 2007 - kuko yari yarababuriye ko Ronaldo asiba imyitozo cyane.
Uyu mutaliyani ufite imyaka 76, yari azwiho kwita cyane ku kinyabypfura, ndetse bivugwa ko kubuza imiryango y’abakinnyi b’Ubwongereza kubasura bari mu gikombe cyisi cya (...)

Sponsored Ad

FABIO CAPELLO yatangaje ko yishimiye kugurisha Ronaldo kubera ko uyu munyabigwi wo muri Brazil yakundaga "ibirori n’abagore".

Uyu wahoze ari umutoza w’Ubwongereza ndetse yaratunguwe ubwo AC Milan yasinyishaga uyu rutahizamu imukuye muri Real Madrid mu 2007 - kuko yari yarababuriye ko Ronaldo asiba imyitozo cyane.

Uyu mutaliyani ufite imyaka 76, yari azwiho kwita cyane ku kinyabypfura, ndetse bivugwa ko kubuza imiryango y’abakinnyi b’Ubwongereza kubasura bari mu gikombe cyisi cya 2010,byatumye iyi kipe yitwara nabi.

Birashoboka ko uyu mutoza yagiranye amakimbirane akomeye yo hanze y’ikibuga na Ronaldo ubwo yatozaga ku nshuro ye ya kabiri Real Madrid.

Uyu mukinnyi watwaye Ballon d’or inshuro ebyiri yari mu myaka itanu ya nyuma i Bernabeu igihe gukorana na Capello byabaga ikibazo.

Ronaldo wari ufite imyaka 30 icyo gihe, yari yarakinnye mbere muri Barcelona na Inter Milan, ndetse yaratwaye igikombe cy’isi muri 1994 na 2002.

Ariko Capello yasobanuye imiterere y’umubano we n’uyu munyabigwi uvuka Rio de Janeiro.

Yabwiye A Bola ati: "Kuba umutoza wa Real Madrid ni inshingano zikomeye. Mu kiragano cyanjye cya kabiri, icyemezo cyo kohereza Ronaldo hanze no gusinyisha Cassano cyamfashije kugarura umwuka wo gutsinda mu ikipe.

Ndibuka Silvio Berlusconi [wahoze ari nyiri AC Milan] yampamagaye ambaza uko Ronaldo ameze.

Namubwiye ko atigeze yitoza kandi ko akunda cyane ibirori n’abagore, bityo kumuha akazi byaba ari amakosa.

Bukeye nabonye umutwe w’ikinyamakuru ko Ronaldo yageze muri Milan. Byari bisekeje cyane."

Ronaldo, ubu ufite imyaka 46, yajyanwe I San Siro kuri miliyoni 8 z’ama pound, nubwo yatsinze ibitego 83 mu mikino 127 yakiniye Real.

Nyuma yarangirije umwuga we muri Brazil mu ikipe ya Corinthians kuva 2009-11.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa