skol
fortebet

FC Barcelona irashaka kugurisha abakinnyi 18 kugira ngo yishyure umwenda munini irimo

Yanditswe: Thursday 10, Jun 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona yashegeshwe na Covid-19,irifuza kugurisha bamwe mu bakinnyi bayo idakeneye cyane barimo Antoine Griezmann, Ousmane Dembele na Philippe Coutinho kubera ikibazo cy’umwenda munini irimo.

Sponsored Ad

FC Barcelona irashaka kugabanya umwenda wa miliyoni £862 wiyongereye cyane kubera ibibazo bya Covid-19 ndetse ngo kugurisha aba bakinnyi ni mu rwego rwo kugabanya imishahara itanga buri kwezi.

FC Barcelona niyo kipe ihemba amafaranga menshi kurusha ayandi ku isi mu mupira w’amaguru nkuko byagaragajwe n’ibyegeranyo biheruka ariyo mpamvu ishaka no kuyagabanya.

Kugira ngo agabanye umwenda n’imishahara,The Mirror yavuze ko Perezida wa Barcelona, Joan Laporta yiteguye kurekura abakinnyi 18 muri iyi mpeshyi abandi bose bakagabanya imishahara.

Umukinnyi wa mbere ugomba kugenda ni Coutinho w’imyaka 28 ukomoka muri Brazil wabahombeye.Hari Kandi Antoine Griezmann,Sergio Busquets,Jordi Alba na Clement Lenglet bahembwa menshi na Sergi Roberto.

Abandi bavugwa bari ku rutonde ni:Samuel Umtiti, Junior Firpo, Martin Braithwaitena Matheus Fernandes mu gihe Miralem Pjanic atifuzwa na Ronald Koeman.

Abakinnyi bazemera kugabanya umushahara ni Sergino Dest, Riqui Puig, Francisco Trincao, Emerson na Gerard Pique.

FC Barcelona kubera ubukene iri kugura abakinnyi basoje amasezerano ho kuri ubu ifite 2 barimo Eric Garcia na Kun Aguero barangije amasezerano muri City.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa