skol
fortebet

FC Barcelona yasubije amakuru avugwa ku byo kugarura Lionel Messi

Yanditswe: Tuesday 29, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Barcelona, ​​Joan Laporta, yatangaje byinshi ku ngingo nyinshi ziri muri iyi kipe yabajijwe mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru RAC 1.
Bimwe mu byo uyu muperezida yavuzeho birimo kugaruka kwa Messi kudashoboka,igurwa ry’abakinnyi bashya,amasezerano y’abakinnyi mashya n’ibindi.
Abajijwe niba hari gahunda yo kugarura Lionel Messi kuri Camp Nou,yagize ati“Nta butumwa nakiriye bwa Messi cyangwa abamuhagarariye ku bijyanye no kugaruka muri Barça. Ukuri nuko ibyo bidashoboka.
“Leo ni (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Barcelona, ​​Joan Laporta, yatangaje byinshi ku ngingo nyinshi ziri muri iyi kipe yabajijwe mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru RAC 1.

Bimwe mu byo uyu muperezida yavuzeho birimo kugaruka kwa Messi kudashoboka,igurwa ry’abakinnyi bashya,amasezerano y’abakinnyi mashya n’ibindi.

Abajijwe niba hari gahunda yo kugarura Lionel Messi kuri Camp Nou,yagize ati“Nta butumwa nakiriye bwa Messi cyangwa abamuhagarariye ku bijyanye no kugaruka muri Barça. Ukuri nuko ibyo bidashoboka.

“Leo ni Leo, n’umukinnyi mwiza - ariko ubu bwoko bw’amasezerano ntabwo buri muri gahunda zacu."

Ku kugura Haaland cyangwa Mbappe yagize ati“Haaland cyangwa Mbappé muri Barca? Ibisabwa nabwiwe ku byerekeye amasezerano yabo bombi ... ntabwo twakwemera gushora ayo mafaranga. Ndabona bombi bari kure cyane yo kwinjira muri Barça ”.

Ku byerekeye kugura abakinnyi bashya mu mpeshyi,Laporta yagize ati “Twamaze gusinyisha abakinnyi babiri bazadukinira mu mwaka utaha,umwe ni umukinnyi wo hagati, undi ni myugariro wo hagati. Ariko sinemerewe kuvuga amazina yabo ”.

Amakuru aravuga ko FC Barcelona yamaze gusinyisha Franck Kessié na Andreas Christensen kandi bazatangazwa muri Kamena uyu mwaka.

Abajijwe ku mukinnyi Raphinha wo muri Leeds bivugwa ko bazagura yagize ati“Raphinha ni umukinnyi dukunda cyane kandi ahagarariwe na Deco. Dufitanye umubano mwiza cyane ”.

Ese Barca yagura Lewandowski cyangwa Salah,yagize ati“Lewandowski cyangwa Salah? Abakinnyi bakomeye bifuza gukina muri Barca, ibyo birazwi neza. Ariko sinshobora kuvuga niba turi mu biganiro na Lewandowski na Salah cyangwa tutabirimo ”.

Kuri Felix wa Atletico Madrid,yagize ati“Nkunda cyane Joao Felix. Biranshimisha kumubona akina umupira. Mu mpeshyi ishize twagerageje kurangiza amasezerano yo kugurana na Atlético kuri Joao Felix na Griezmann, ntibyakunda ”.

Ku masezerano mashya y’abakinnyi,Laporta yagize ati “Ibiganiro na Gavi na Araújo ku masezerano mashya biri kugenda neza - barashaka gukomeza gukina muri Barça ariko dufite imipaka y’imishahara igomba kubahirizwa, ibyo ni ngombwa”.

Nkunda cyane Ousmane Dembélé,ni mwiza cyane - twamuhaye icyifuzo cyarangiye ku wa 20 Ukuboza,niba ashaka kugumana natwe, agomba kwemera imbibi y’umushahara dufite".

Ntekereza ko amasezerano yo kugurana abakinnyi hagati ya Francisco Trincão na Adama Traoré ashobora kuba amahitamo meza. Twishimiye rwose Adama n’impinduka yazanye, imyifatire ye n’ imikorere ”.

Amakuru aravuga ko nta gihindutse,Lewandowski ari mu nzira za hafi zijya i Camp Nou.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa