FEASSA 2025: Delegasiyo y’u Rwanda yageze muri Kenya nyuma y’urugendo rw’amasaha 37
Yanditswe: Thursday 14, Aug 2025
Itsinda ry’u Rwanda ryitabiriye Imikino ihuza Ibigo by’Amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba (FEASSA), ryageze mu Mujyi wa Kakamega muri Kenya ku mugoroba wo ku wa Gatatu nyuma yo gukora urugendo rw’imodoka rwamaze amasaha 37.
Delegasiyo y’u Rwanda igizwe n’abanyeshuri 262 n’abandi 74 barimo abayobozi n’abatoza, ni yo yitabiriye iyi Mikino igiye kuba ku nshuro ya 22.
Aba bose bahagurutse i Kigali mu rukerera rwo ku wa Kabiri, banyura ku Mupaka wa Kagitumba berekeza muri Uganda mu gihe ku mugoroba wo ku wa Gatatu, saa Moya z’umugoroba, ari bwo basesekaye mu Mujyi wa Kakamega nyuma yo kwinjirira ku Mupaka wa Busia.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS), Karemangingo Luke, yavuze ko rwari urugendo rurerure ariko bishimiye ko bageze muri Kenya amahoro.
Ati “Urugendo Kigali-Kakamega rwari rurerure, nahoze mbona ari ibilometero 800. Dusanze ibindi bihugu byose byamaze kuhagera. Intego ni uguhangana, dufite intego yo gukina tukabona umusaruro mwiza.”
U Rwanda ruhagarariwe n’amakipe 21 mu mikino umunani itandukanye ari yo Umupira w’amaguru, Basketball, Basketball 3x3, Handball, Volleyball, Rugby, Netball n’Imikino Ngororamubiri.
Abakobwa ni 105 bari mu makipe icyenda naho abahungu ni 157 bari mu makipe 12.
Ibindi bihugu byitabiriye irushanwa ni Kenya iri mu rugo, Tanzania, Uganda, u Burundi na Côte d’Ivoire yatumiwe.
Ibirori byo gutangiza Imikino ya 2025 biteganyijwe ku wa Gatanu mu gihe amakipe afite imikino irindwi mu matsinda, yo atangira gukina kuri uyu wa Kane.
Delegasiyo y’u Rwanda yageze muri Kenya nyuma y’urugendo rwamaze amasaha 37
Abanyeshuri 262 ni bo bahagarariye u Rwanda muri FEASSA 2025
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS), Karemangingo Luke, yavuze ko bakoze urugendo rurerure ariko bageze muri Kenya amahoro
Umunyamabanga Mukuru wa FRSS, Rugasire Euzebius




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *