skol

FEASSSA: U Rwanda rwegukanye imidali ibiri irimo uwa Zahabu ku munsi ubanziriza uwa nyuma

Yanditswe: Friday 22, Aug 2025

featured-image

Mbere y’uko Imikino ya FESSSA 2025 isozwa ku wa Gatanu, u Rwanda rwegukanye imidali ibiri irimo uwa Zahabu muri Basketball y’abakina ari batatu ndetse n’uwa Feza mu mupira w’amaguru w’abatarengeje imyaka 15.

Kuri uyu wa 21 Kanama, iyi mikino iri kubera mu Mujyi wa Kakamega muri Kenya yari yakomeje hakinwa iya ½ n’iya nyuma mu byiciro bitandukanye.

U Rwanda rwegukanye umudali wa mbere wa Zahabu nyuma y’uko Ikipe ya APE Rugunga y’abahungu itwaye igikombe muri Basketball y’abakina ari batatu itsinze Yogo SS yo muri Kenya amanota 21-18.

Undi mudali wabonetse ni uwa Feza wegukanywe n’ikipe y’umupira w’amaguru ya ES Mukungu y’Abatarengeje imyaka 15 nyuma yo kuba iya kabiri itsinze Central yo muri Kenya igitego 1-0.

Iri shuri ry’i Karongi ryari mu itsinda ry’amakipe arindwi, yose yahuye hagati yayo harebwa amanota yagize.

Andi makipe y’u Rwanda yamaze kwizera umudali ni ITS Kigali muri Basketball y’abahungu na ADEGI muri Handball y’abahungu, yombi yageze ku mikino ya nyuma izakinwa ku wa Gatanu.

ADEGI yageze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya gatanu yikurikiranya ndetse ikaba ifite igikombe giheruka, yatsinze Highway SS yo muri Kenya ibitego 23-13 muri ½ ndetse izahura na Kimilili SS yo muri Kenya guhera saa Sita.

Ni mu gihe ITS izahura na Amus College ku mukino wa nyuma guhera saa Tatatu za mu gitondo. Iyi kipe yagaragaje urwego ruri hejuru uyu mwaka, mu 2024 yari yegukanye umudali w’Umuringa.

Muri Basketball y’abakobwa, Ecole Ste Bernadette Kamonyi izahatanira umwanya wa gatatu na Butere SS yo muri Kenya, nyuma y’uko yatsinzwe na St. Mary’s Kitende yo muri Uganda amanota 69-66 muri ½.

APE Rugunga yegukanye igikombe n’umudali wa Zahabu muri Basketball y’abakina ari batatu

ES Mukungu yegukanye umudali wa Feza mu mupira w’amaguru

Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi izahatanira umudali w’umuringa nyuma yo gutsindirwa muri ½

ESB Kamonyi yatsinzwe na St. Mary’s Kitende yo muri Uganda

Umutoza Bahufite John areba uko abakinnyi ba ESB Kamonyi bitwara mu kibuga

ADEGI yongeye kugera ku mukino wa nyuma wa FEASSSA muri Handball y’abahungu

ADEGI yatsinze Highway SS yo muri Kenya mu mukino wasabaga imbaraga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa