skol

FERWAFA na Rwanda Premier League byamaganye abafana ba APR FC bigaragambije

Yanditswe: Monday 19, Jan 2026

featured-image

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bufatanyije n’ubwa Rwanda Premier League bwamaganye ibikorwa bisa n’imyigaragambyo byaranze abafana ba APR FC.

Ku Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026, ni bwo APR FC yakiriye Al Merrikh SC mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Amahoro.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0, nubwo hari igitego cyinjiye mu izamu rya Al Merrikh ariko abasifuzi by’umwihariko Jabo Aristote wari ku ruhande wazamuye igitambaro, bemeza ko habayemo kurarira.

Abafana ba APR FC ntabwo bigeze banyurwa n’iki cyemezo, dore ko batangiye kuririmba indirimbo zivuga ziti “muri ibisambo, muri Abareyo, turasha ubutabera, ntaho tujya” n’ibindi byinshi bigaragaza ko bakeneye ubutabera.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, FERWAFA yashyize hanze itangazo rivuga ko ibi bikorwa bitemewe kuko bihungabanya umutekano w’abaturage.

Yagize iti: “Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bufatanyije n’ubwa Rwanda Premier League, buramagana ibikorwa byaranze bamwe mu bafana ba APR FC nyuma y’umukino wahuje APR FC na Al Merrikh SC.”

“Abo bafana bagaragaje kutishimira ibyemezo by’abasifuzi bituma bakora imyigaragambyo imbere y’Icyicaro cya FERWAFA. Hari kandi abakoresheje imvugo n’ibikorwa bishobora guteza ubushyamirane no kubangamira ituze bya rubanda.”

Izi nzego zibukije abakunzi b’umupira w’amaguru ko ibyemezo by’abasifuzi bidakwiye kuba intandaro yo gushyamirana, ahubwo bakwiye gutegereza inzego zibifitiye ububasha zigafata ibyemezo.

Iri tangazo ryakurikiye ubutumwa bw’ubuyobozi bwa Chairman w’Icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, wavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe butanga ikirego ku gitego cyanzwe, ariko ibyo bidatanga uburenganzira ku bafana bwo gukora ibishobora kuvamo ibyaha.

Abasifuzi basohowe mu kibuga bacungiwe umutekano

Abafana ba APR FC babanje kwanga gusohoka muri Stade Amahoro

APR FC na Al Merrikh zanganyije 0-0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa