skol
fortebet

FERWAFA: Nshutinamagara Ismael Kodo muri 32 batangiye gukorera Lisence D y’ubutoza

Yanditswe: Tuesday 28, Mar 2017

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’, ku munsi w’ejo ryatangiye amahugurwa y’iminsi 5 ku bifuza kuba abatoza 32 barimo n’umukinnyi wa AS Kigali Nshutinamagara Ismael Kodo.
Aba barimo guhugurwa uko ari 32 bazamara iminsi 5, bakaba barimo gushaka impamyabushobozi y’ubutoza yo ku rwego rwa Lisence D ari nayo yemewe kuba yatoza mu Rwanda.
Bamwe twababwira bazwi muri ruhago nyarwanda ni nk’uwahoze ari umukinnyi wa Kiyovu Nshizirungu Hubert uzwi nka Bebe, uwari umukinnyi wa Police Fc (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’, ku munsi w’ejo ryatangiye amahugurwa y’iminsi 5 ku bifuza kuba abatoza 32 barimo n’umukinnyi wa AS Kigali Nshutinamagara Ismael Kodo.

Aba barimo guhugurwa uko ari 32 bazamara iminsi 5, bakaba barimo gushaka impamyabushobozi y’ubutoza yo ku rwego rwa Lisence D ari nayo yemewe kuba yatoza mu Rwanda.

Bamwe twababwira bazwi muri ruhago nyarwanda ni nk’uwahoze ari umukinnyi wa Kiyovu Nshizirungu Hubert uzwi nka Bebe, uwari umukinnyi wa Police Fc Sekamana Leandre, Fikiri Abdoulkarim wahoze akinira APR Fc na Ismael Nshutinamagara umukinnyi wa AS Kigali.

Aya mahugurwa akaba afunguye ku muntu wese wujuje imyaka 18 wakinnye ruhago akaba kandi yumva anayikunze, wumva anashaka kongera ubumenye bwe mu bijyanye n’ubutoza.

Aya mahugurwa y’iminsi 5 azaba arimo kwiga mu magambo(theory), aho bazareba uburyo bwimitoreze bitewe n’icyiciro abatoza barimo, gutanga ubutabazi bw’ibanze ku bakinnyi bavunitse, isuku ku bakinnyi, ibiryo bakwiye kurya n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa