skol
fortebet

FERWAFA yabonye Umunyamabanga Mukuru mushya uzwi cyane mu Itangazamakuru

Yanditswe: Thursday 06, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko uwahoze ari umunyamakuru Muhire Henry,ariwe watsindiye umwanya wo kuba Umunyamabanga Mukuru mushya waryo usimbura Uwayezu F.Regis weguye kuri izo nshingano.
FERWAFA ibinyujije kuri Twitter,yagize iti "MUHIRE Henry Brulart yinjiye muri FERWAFA mu nshingano z’umunyamabanga mukuru.
Bwana MUHIRE afite ubumenyi bwagutse mu mupira w’amaguru kandi yakoze mu myanya itandukanye y’ubuyobozi mu bigo bya leta n’ibyabikorera.Murakaza neza (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko uwahoze ari umunyamakuru Muhire Henry,ariwe watsindiye umwanya wo kuba Umunyamabanga Mukuru mushya waryo usimbura Uwayezu F.Regis weguye kuri izo nshingano.

FERWAFA ibinyujije kuri Twitter,yagize iti "MUHIRE Henry Brulart yinjiye muri FERWAFA mu nshingano z’umunyamabanga mukuru.

Bwana MUHIRE afite ubumenyi bwagutse mu mupira w’amaguru kandi yakoze mu myanya itandukanye y’ubuyobozi mu bigo bya leta n’ibyabikorera.Murakaza neza mu ikipe @HenryMuhireh."

Muhire Henry yamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Radio Flash FM mu kiganiro cy’urubuga rw’imikino hagati ya 2006 na 2011 ndetse yanakoze kuri Radio Inteko.

Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri n’icya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubumenyi bwa Muntu n’Iterambere (Arts in Population Studies and Development) yakuye muri Kaminuza ya Annamalai mu Buhinde.

Muhire Henry yasimbuye Uwayezu François Regis wari umaze imyaka isaga itanu ari kuri uwo mwanya hanyuma yegura tariki ya 12 Nzeri 2021,ku mpamvu yavuze ko ’ari ize bwite’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa