skol

FERWAFA yahagaritse abandi basifuzi babiri

Yanditswe: Wednesday 29, Oct 2025

featured-image

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse umusifuzi wo hagati Kwizera Olivier ibyumweru bitanu, n’uwo ku ruhande Mbonigena Seraphin ibyumweru bine, bitewe n’amakosa bakoze ku mukino w’Umunsi wa Gatanu wa Rwanda Premier League, Bugesera FC yatsinzwemo na AS Muhanga igitego 1-0 ku wa Gatandatu.

Komisiyo Ishinzwe Imisifurire muri iri shyirahamwe yagaragaje ko Kwizera yakoze amakosa abiri muri uyu mukino, aho atasifuye ikosa ry’umunyezamu wa AS Muhanga Hategekimana Bonheur warenze urubuga rwe agafata umupira n’amaboko yombi ku munota wa 20.

Mu busanzwe iri kosa rihanishwa ‘coup franc direct’ n’ikarita y’umutuku ariko nta byakozwe.

Irindi kosa ni uko ku munota wa 45+1, umupira wakoze ku musifuzi uvamo igitego cya AS Muhanga iryo kosa ntiryasifurwa.

Hakurikijwe amategeko ateganywa, iyi komisiyo yahagaritse ibyumweru bitanu umusifuzi Kwizera Olivier. Uyu mugabo ni inshuro ya mbere yari asifuye umukino mu Cyiciro cya Mbere.

Undi wahagaritswe ni umusifuzi wo ku ruhande Mbonigena Seraphin kubera ko atafashije uwo hagati mu kumenya niba umunyezamu yarafatiye umupira hanze y’urubuga rwe kandi biri mu nshingano ze, bityo ahagarikwa ibyumweru bine.

Aba basifuzi biyongereye kuri Ishimwe Claude uzwi nka Cucuri wahagaritse ibyumweru bibiri, Mugabo Eric na Habumugisha Emmanuel bahawe ukwezi badasifura.

FERWAFA yatangaje ko iri kuvugurura amategeko y’imisifurire yo mu 2019 isanzwe ikoresha bityo akagendana n’igihe.

Yavuze ko kandi izakomeza gushimangira ubunyangamugayo, kongerera abasifuzi ubushobozi no gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga imisifurire.

Kwizera Olivier (uri hagati) na Niyigena Seraphin ubanza ibumoso bahagaritswe kubera amakosa bakoze ku mukino wa Bugesera na AS Muhanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa