skol
fortebet

FERWAFA yatangaje impamvu Rafael York atazakina umukino wa Mali

Yanditswe: Saturday 28, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Rafael York uvuka kuri nyina w’umunyarwandakazi na se ukomoka muri Angola,ukinira ikipe ya Eskilstuna mu cyiciro cya kabiri muri Sweden,ntabwo azakina umukino w’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kubera ikibazo cy’ibyangombwa nkuko FERWAFA yabitangaje.
Uyu mukinnyi benshi mu bakunzi ba ruhago bari bategereje kubona bwa mbere mu ikipe y’igihugu "AMAVUBI",ntiyabonetse mu rutonde Mashami Vincent rw’abakinnyi 23 azifashisha ku mikino ya Mali na Kenya mu gushaka itike (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Rafael York uvuka kuri nyina w’umunyarwandakazi na se ukomoka muri Angola,ukinira ikipe ya Eskilstuna mu cyiciro cya kabiri muri Sweden,ntabwo azakina umukino w’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kubera ikibazo cy’ibyangombwa nkuko FERWAFA yabitangaje.

Uyu mukinnyi benshi mu bakunzi ba ruhago bari bategereje kubona bwa mbere mu ikipe y’igihugu "AMAVUBI",ntiyabonetse mu rutonde Mashami Vincent rw’abakinnyi 23 azifashisha ku mikino ya Mali na Kenya mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Icyakora,Umuvugizi wa FERWAFA wungirije, Jules Karangwa yatangaje ko uyu mukinnyi azaza ariko atazakina umukino wa Mali kubera ko atarabona ibyangombwa byuzuye bimwemerera gukinira Amavubi birimo na Passport y’u Rwanda.

Ati "Rafael York arahari gusa bitewe n’uko ku mukino wa Mali ibyangombwa bisabwa kugira ngo umukinnyi akine umukino(eligible to play) bizaba bitaraboneka nka passport yatanzwe n’urwego rubishinzwe mu gihugu atayifite, birasaba ko ahura n’abandi muri Maroc hanyuma bakamufotora ndetse bakanafata n’ibikumwe bye nk’uko bisanzwe, hanyuma agahita akina umukino wa Kenya."

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru nibwo Mashami Vincent n’abakinnyi yatoranyije bahaguruka mu Rwanda berekeza Agadir muri Maroc ahazakinirwa umukino wa Mali tariki ya 1 Nzeri, ni mu gihe umukino wa Kenya uzaba tariki ya 5 Nzeri mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa