skol
fortebet

FERWAFA yemereye amakipe gukora imyitozo abakinnyi bataha mu rugo

Yanditswe: Monday 23, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryavuguruye amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19, kuri ubu ryemerera amakipe gukora imyitozo n’amarushanwa abakinnyi bataha mu ngo zabo, ariko bakazakomeza gupimwa mbere ya buri mukino.
Amabwiriza avuguruye yo kwirinda iki cyorezo, yemejwe na FERWAFA mbere y’itangira ry’umwaka w’imikino wa 2021/22, yemerera buri kipe gukora imyitozo cyangwa kwitabira amarushanwa abakinnyi bataha mu ngo zabo.
Ingingo yayo ya 2.3 igira iti “Gushyira ikipe mu (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryavuguruye amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19, kuri ubu ryemerera amakipe gukora imyitozo n’amarushanwa abakinnyi bataha mu ngo zabo, ariko bakazakomeza gupimwa mbere ya buri mukino.

Amabwiriza avuguruye yo kwirinda iki cyorezo, yemejwe na FERWAFA mbere y’itangira ry’umwaka w’imikino wa 2021/22, yemerera buri kipe gukora imyitozo cyangwa kwitabira amarushanwa abakinnyi bataha mu ngo zabo.

Ingingo yayo ya 2.3 igira iti “Gushyira ikipe mu mwiherero ikaba hamwe ntabwo ari itegeko. Icyakora, ikipe yifuza gushyira abakinnyi na ‘staff’ hamwe mu mwiherero izajya ibanza imenyeshe FERWAFA aho iteganya gukorera uwo mwiherero habanze hemezwe n’Akanama kabishinzwe.”

Muri iyi ngingo havuga ko abipimishije bakabona ibisubizo biboneka mu gihe gito (bya rapid test) bigaragaza ko ari bazima ni bo bazahita bajya mu mwiherero ariko buri wese abanze kwishyira mu kato kugeza igihe ibisubizo bya PCR bizabonekera.

Havuga kandi ko ibipimo bya Rapid Test na PCR byose bizajya bifatirwa igihe kimwe kandi byishyurwe n’ikipe.

Muri aya mabwiriza avuguruye ya FERWAFA, amakipe afite inshingano zo gupimisha abakinnyi n’abandi bakozi bayo mu buryo bwa ‘rapid test’ mu gihe cy’iminsi itatu mbere yo gutangira imyitozo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa