skol

FIFA igiye kujyanwa mu nkiko n’abakinnyi barenga ibihumbi 100

Yanditswe: Wednesday 06, Aug 2025

featured-image

Nyuma y’aho Urukiko rw’u Burayi (CJEU) rutangaje ko amategeko y’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) arimo icyuho, abakinnyi barenga ibihumbi 100 bagiye gutanga ikirego bagaragaza ko barenganyijwe na yo.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, ni bwo Umufaransa Lassana Diarra wahoze akinira amakipe akomeye yareze FIFA gusubizwa amafaranga ye kuko yaburanishijwe n’amategeko yayo bikamugiraho ingaruka.

Mu 2016, Lassana yashatse kuva mu Lokomotiv Moscow yo mu Burusiya yerekeza muri Charleroi yo mu Bubiligi, ariko ntibyamukundira kuko yari agifite amasezerano y’imyaka ibiri.

Icyo gihe uyu mukinnyi yakumiriwe na FIFA yanga kumuha icyangombwa cya ITC kimwemerera kuba yakwandikishwa n’indi kipe, anasabwa gutanga miliyoni 10,5€ no guhagarikwa amezi 15 kuko atubahirije amasezerano yari afitanye na Lokomotiv Moscow.

Kuba mu mwaka ushize yarahagurutse akaburana arega FIFA mu Rukiko rw’u Burayi, byakanguye abandi bakinnyi by’umwihariko abo kuri uyu mugabane binyuze mu Ishyirahamwe ry’Abakinnyi rikuriwe n’abarimo Franco Baldini wakanyujijeho.

Iri Shyirahamwe ririmo abakinnyi bo mu Bufaransa, u Budage, u Buhokandi, u Bubiligi na Danemark, bifuza gutanga ikirego bakurikije ibihombo batewe n’amategeko ya FIFA, igihe bahinduraga amakipe berekezamo.

Nk’uko ikinyamakuru The Guardian cyabyanditse, abakinnyi hafi ibihumbi 100 ni bo bishyize hamwe basaba ko FIFA ibishyura amafaranga bahombejwe n’izo manza.

Si ibyo gusa kandi, Ihuriro ry’Abakinnyi ba Ruhago ku Isi, ryasabye ko FIFA, ikwiriye kuvugurura amategeko yayo ku buryo atabangamira ukwishyira ukizana n’uburenganzira bw’abakinnyi.

Ikirego kizoherezwa mu rukiko ruri i Maiden mu Buholandi, kuko rwemerewe kwakira ibirego bifitanye isano n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi.

FIFA igiye kujyanwa mu nkiko n’abakinnyi barenga ibihumbi 100

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa