skol

FIFA Series 2026: U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Kenya

Yanditswe: Monday 19, Jan 2026

featured-image

U Rwanda rwisanze mu Itsinda A na Estonia, Grenada na Kenya mu mikino ya gicuti ya FIFA Series izabera i Kigali muri Werurwe 2026. Itsinda B rigizwe na Aruba, Liechtenstein, Macau na Tanzania.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru ku Isi (FIFA), ryatangaje uko amakipe azahangana mu matsinda y’amarushanwa ya FIFA Series.

Ibihugu umunani ni byo bizahurira i Kigali muri iri rushanwa rihuza amakipe y’ibihugu byo ku migabane itandukanye, rikazahera tariki ya 23 kugeza kuri 31 Werurwe 2026.

Ibihugu bizahurira mu Rwanda biri mu matsinda abiri. Irya mbere ririmo Estonia, Grenada, Kenya n’u Rwanda, mu gihe irya kabiri ririmo Aruba, Liechtenstein, Macau na Tanzania.

Iyi mikino ya gicuti izahuza amakipe y’ibihugu y’abagabo n’abagore adakunze kubona imikino ya gicuti cyangwa ngo abone amatike yo gukina amarushanwa akomeye yo ku rwego mpuzamahanga.

Ni imwe muri gahunda za FIFA za 2023-2027, zikubiyemo kuzamura imikino ku rwego rw’Isi.

Usibye u Rwanda, ibindi bihugu bizaryakira ni Australie, Azerbaijan, Indonesie, Kazakhstan, Ibirwa bya Maurice, Puerto Rico na Uzbekistan.

Ni mu gihe kandi iyo mu cyiciro cy’abagore izabera muri Brésil, Côte d’Ivoire na Thaïlande.

U Rwanda ruzahangana n’ibihugu byo mu Itsinda A mu mikino ya FIFA Series 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa