skol

FIFA yashyize ibiro byayo mu muturirwa wa Trump, ahamya ko azitabira ‘finale’ y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe

Yanditswe: Wednesday 09, Jul 2025

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, azitabira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe uzabera muri Leta ya New Jersey ku Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga 2025.

Trump yabitangaje ku wa Kabiri nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rifunguye ibiro byaryo ryashyize mu muturirwa we (Trump Tower) uhereye i New York.

Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cyitabiriwe n’amakipe 32, cyabaye umwanya mwiza wo kwitegura Igikombe cy’Isi cy’ibihugu kizakirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique aho cyo kizahuza amakipe 48 mu 2026.

Umukino wa nyuma uzabera kuri MetLife Stadium ku Cyumweru ntaho uzaba utandukaniye n’uwa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 na wo uzabera kuri iyi stade isanzwe ari iy’ikipe ya New York Jets na Giants zikina Shampiyona na NFL.

Perezida Donald Trump yabwiye abanyamakuru ati “Nzitabira umukino.”

Aya makuru yaje nyuma y’umunsi umwe Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, atangaje ifungurwa ry’ibiro by’ishami ry’iri Shyirahamwe muri Trump Tower, ahazaba hari igikombe kizatangwa mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe kugeza hakinwe umukino wa nyuma.

Infantino yagize ati “Twabonye ubufasha bukomeye bwavuye muri guverinoma na Perezida ndetse n’itsinda rya White House rishinzwe Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kiri kuba ubu n’Igikombe cy’Isi cya FIFA kizaba mu mwaka utaha.”

Trump akunze kugaragaza ko akunda siporo ndetse muri Gashyantare yabaye Perezida wa mbere wa Amerika uri ku butegetsi witabiriye umukino wa Super Bowl.

Perezida Trump yavuze ko azitabira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe uzaba ku Cyumweru

FIFA yafunguye ibiro byayo yashyize muri ’Trump Tower’ i New York

Trump Tower ifite amagorofa 58

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa