skol
fortebet

Frank Lampard yavunitse ukuboko mu kwishimira igitego

Yanditswe: Friday 18, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Everton,Frank Lampard yavunitse ukuboko mu byishimo bitangaje yagize ubwo ikipe ye yabonaga igitego cy’intsinzi ku munota wa nyuma.Yavuze ko ntacyo bitwaye kuba yavunitse ukuboko
Umutoza wa Toffees yagiye mu bicu ubwo Alex Iwobi yatsindaga igitego ku munota wa nyuma ku mukino wa shampiyona wabahuzaga na Newcastle, wabereye ku kibuga Goodison Park.
Iwobi yabyaje umusaruro umupira mwiza wa Dominic Calvert-Lewin ashyira umupira mu nshundura z’izamu ryari ririnzwe na Martin Dubravka (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa Everton,Frank Lampard yavunitse ukuboko mu byishimo bitangaje yagize ubwo ikipe ye yabonaga igitego cy’intsinzi ku munota wa nyuma.Yavuze ko ntacyo bitwaye kuba yavunitse ukuboko

Umutoza wa Toffees yagiye mu bicu ubwo Alex Iwobi yatsindaga igitego ku munota wa nyuma ku mukino wa shampiyona wabahuzaga na Newcastle, wabereye ku kibuga Goodison Park.

Iwobi yabyaje umusaruro umupira mwiza wa Dominic Calvert-Lewin ashyira umupira mu nshundura z’izamu ryari ririnzwe na Martin Dubravka ku munota wa 99 w’umukino

Umutoza Lampard wari ufite uburakari kubera ikarita itukura yahawe Allan yishimiye igitego bidasanzwe bimubyarira akaga.

Yifatanije na Richarlison hamwe nabatoza bamwungirije mu kwishimira iki gitego cyaje gikenewe cyane.

Muri ako kajagari, Lampard yavunitse ukuboko kw’ibumoso ndetse yabimenye ubwo yarebaga ku isaha ye mu masegonda ya nyuma.

Ubwo yazaga kuganira n’abanyamakuru kuri aya manota atatu y’ingenzi, uyu wahoze ari umukinnyi wo hagati mu Bwongereza yari apfutse ukuboko.

Yatangarije Prime Video ati: "Navunitse ukuboko mu byishimo. Amagufwa yanjye ashobora kuba yoroshye, sinibuka igihe byabereye.

Ntabwo nahise mbimenya ariko uko umukino wakomezaga natangiye kumva uburibwe.

Ariko simbyitayeho - Nabyemera ariko nkabona amanota atatu.

"Ryari ijoro ritangaje kandi dukeneye ayo majoro. Umwuka wo guhatana no guhuza, nibyo abakinnyi bagaragaje iri joro."

Lampard yarakaye nyuma y’aho ikarita y’umuhondo ya Allan iikuweho agahabwa umutuku nyuma yo kugenzura VAR,umusifuzi akabona yakiniye nabi Allan Saint-Maximin.

Uyu mukino wongeweho iminota 14 kubera umufana winjiye mu kibuga akizirika ku izamu byatumye uhagarara igihe kinini ngo asohorwe.

Ku munota wa 9 w’inyongera nibwo Iwobi yatabaye Lampard amuha amanota 3 y’ingenzi kuko yari amaze imikino 5 yikurikiranya atsindwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa