skol
fortebet

Gareth Bale yagejeje Wales mu gikombe cy’isi nyuma y’imyaka 64 itegereje

Yanditswe: Monday 06, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi ukina asatira Gareth Bale uheruka gutandukana na Real Madrid yafashije ikipe y’igihugu ya Wales gusezerera Ukraine yerekeza mu gikombe cy’isi cya ruhago yaherukagamo mu mwaka wa 1958.
Mu ijoro ryari ryuzuye amarangamutima menshi i Cardiff,Wales yasezereye Ukraine yari ishyigikiwe na benshi kubera intambara iri kubera ku butaka bwayo.
Ku munota wa 34 w’umukino,nibwo Bale yateye free kick nziza yakozweho na Andriy Yarmolenko,umupira werekeza mu izamu ndetse uyu mukino warangiye ari (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi ukina asatira Gareth Bale uheruka gutandukana na Real Madrid yafashije ikipe y’igihugu ya Wales gusezerera Ukraine yerekeza mu gikombe cy’isi cya ruhago yaherukagamo mu mwaka wa 1958.

Mu ijoro ryari ryuzuye amarangamutima menshi i Cardiff,Wales yasezereye Ukraine yari ishyigikiwe na benshi kubera intambara iri kubera ku butaka bwayo.

Ku munota wa 34 w’umukino,nibwo Bale yateye free kick nziza yakozweho na Andriy Yarmolenko,umupira werekeza mu izamu ndetse uyu mukino warangiye ari iki gitego 1 cyinjiye mu izamu.

Wales yari imaze imyaka 64 idakina igikombe cy’isi ariko yaraye ibigezeho ibifashijwemo n’abakinnyi biganjemo abadafite amazina akomeye by’umwihariko mu bwugarizi.

Imaze gutsinda Scotland mu minsi ine ishize, abanya Ukraine bari mu ntambara n’Uburusiya,bongeye kwishima cyane ariko ibyishimo byabo ntibyatinze kuko imbaraga bashyiraga mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi ku nshuro ya kabiri mu mateka yabo zitagize icyo zigeraho.

Amakipe yombi yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe yabonye mu gice cya kabiri kuko Bale yahushije amahirwe ya zahabu ndetse n’uwamusimbuye Brennan Johnson akubita igiti cy’izamu ku ruhande rwa Wales.

Ukraine nayo yabonye amahirwe menshi yo kunganya ariko yagowe cyane n’umunyezamu wari uhagaze neza Wayne Hennessey n’ubwugarizi bwa Ben Davies.

Ubu Wales iri mu byishimo byo kuzitabira irushanwa rikomeye kurusha ayandi mu mupira w’amaguru mu Gushyingo, aho izaba iri kumwe n’Ubwongereza, Amerika na Irani mu itsinda rimwe muri Qatar.

Nubwo iyi kipe ya Ukraine iri gukina,hashize iminsi isaga 100 igihugu cyabo gitewe n’Uburusiya gusa aba bakinnyi babaye intangarugero.

Abakinnyi ba Ukraine bakomewe amashyi n’abafana mu mujyi wa Cardiff n’abari babashyigikiye barimo impunzi 100 zahawe itike y’ubuntu n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Wales, ndetse aba bafana ba Wales bakomeye amashyi menshi Ukraine mbere y’umukino.

Nyuma y’umukino,Bale yagize ati: "Nzasubika gato ibyo gusezera (aseka)"

Ikipe ya Wales ikomeje gukora amateka kuko yaherukaga kwerekeza muri Euro 2016 nyuma y’imyaka 58 itegereje hanyuma iratungurana igera muri kimwe cya kabiri cy’irangiza mu Bufaransa.

Nanone iyi kipe yerekeje muri Euro 2020 ariko ntiyahirwa gusa Igikombe cy’isi ni urundi rwego.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa