skol
fortebet

Gareth Bale yahemukiwe cyane n’abafana ba Real Madrid

Yanditswe: Saturday 20, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Gareth Bale yibasiwe n’abakunzi ba Real Madrid barakaye cyane bamusanga ku modoka ye ubwo yari avuye mu myitozo yo kuri wa gatanu nyuma ya saa sita,bamutuka ku babyeyi.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi ukina aca ku ruhande,ubwo yavaga ku kibuga cy’imyitozo Valdebebas abafana b’ikipe ya Madrid bateze imodoka ye, bavuza induru batukana kandi bigaragara ko bataye ikaramu ku modoka ye.

Bale yakomeje kurebera mu idirisha aba bafana bari kumutuka mbere yo guhunga ibitutsi byabo.

Iyi videwo yasohotse ku mbuga nkoranyambaga, yerekana itsinda ry’abafana ba Real Madrid ribwira Bale aho ajya, kandi rikoresha igitutsi cyo muri Esipanye ’Maricon!’,kibi cyane.

Umufana umwe yagaragaye atera ikintu ku modoka ye,gikubita idirishya rye, bituma Bale, yambaye amadarubindi, areka gutwara no areba abafana, bakomeje kumwere ibimenyetso hanze.

Bale noneho yahise ahunga atwaye Audi ye yirabura, iri tsinda risigara rimutuka bikomeye.

Abafana bagaragaje ko batishimiye Bale uheruka kugira indi mvune mu mikino mpuzamahanga na Wales.

Uyu mukinyi w’imyaka 32 ntabwo yakiniye Los Blancos kuva mu mpera za Kanama nyuma yo kugira imvune ikomeye mu myitozo, ariko yakiniye ikipe ya Robert Page mu mukino Wales yanyagiye ibitego 5-1 Belarus mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Bale yakuweho mu gice cya kabiri muri uwo mukino aho bishoboka ko azamara ibindi byumweru bitatu.

Ibi byababaje abafana bumva ko ashyira imbere inshingano za Wales kurusha iz’ikipe ya Madrid.

Bale agiye gusoza amasezerano afite mu murwa mukuru wa Espagne mu mpera z’uyu mwaka w’imikino,bikaba biteganijwe ko azava i Bernabeu ku buntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa