skol

Gen Mubarakh Muganga asanga Rayon Sports yari guhabwa amakarita abiri atukura

Yanditswe: Sunday 11, Jan 2026

featured-image

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarak Muganga, yagaragaje ko abasifuzi basifuye umukino wayihuje na Rayon Sports bimanye amakarita abiri atukura.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abakinnyi nyuma y’umukino banyagiyemo Rayon Sports ibitego 4-1, wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026.

Gen Mubarak Muganga yabanje gushimara abakinnyi kuko bakoze akazi gakomeye kandi bagatsinda ibitego byinshi, dore ko ari byo yari yarabasabye ubwo yabakiraga ngo basangire impera z’umwaka.

Ku birebana n’imisifurire yavuze ko ari ikibazo kidahabwa agaciro iyo batsinze ibitego byinshi, ariko nanone hari amakosa yabayemo atakwirengagizwa ku ruhande rw’abasifuzi.

Ati “Umwanya munini w’inama nzajya nywuharira abakinnyi ba APR kugira ngo batsinde ‘Knockout’, bazajya baba batsinze abo bose bifuzaga ko umukino urangira ukundi.”

“Naho ibyabaye abantu bose harimo n’abayobozi ba FERWAFA bari bahari. Mubatubarize iby’iriya penaliti n’amakarita atukura abiri bitatanzwe ndetse umwe mu bari kuyihabwa biza kurangira ari we utsinze igitego kimwe rukumbi ba mukeba batahanye.”

Muri ayo makarita atukura harimo iyashoboraga guhabwa Ndikumana Asman ku munota wa 39, ariko umusifuzi Nsabimana Célestin arabyirengagiza umukino urakomeza. Uyu ni we wanatsinze igitego cya Rayon Sports.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yegukanye Igikombe cya FERWAFA Super Cup itsinze ibitego 4-1. Byinjijwe na William Togui, Ronald Ssekiganda, Dauda Yussif, Mamadou Sy.

APR FC yegukanye FERWAFA Super Cup

Gen Mubarakh Muganga ntiyanyuzwe n’uko abasifuzi bitwaye

Gen Mubarakh Muganga yishimiye bikomeye intsinzi ya APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa