skol
fortebet

Gen. Mubarakh Muganga yasabye amakipe y’abasivili kujya yemera igihe yatsinzwe

Yanditswe: Wednesday 19, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga,yasabye amakipe y’abasivili kujya yemera ko yatsinzwe aho gutaha avuga ko yibwe.

Sponsored Ad

Ibi yabivuze nyuma y’intsinzi y’ikipe y’abasirikari barinda umukuru w’igihugu mu mukino y’igikombe cy’Irushanwa ryo kwibohora,ryasojwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Gen. Mubarakh Muganga yashimiye abafatanyabikorwa by’umwihariko ababahaye abasifuzi b’abanyamwuga, asaba abasivile kwemera ko gutsindwa bibaho.

Ati:"Ubundi mu mikino ya Gisirikare, nta wavuga ngo bamwibye kuko ntabwo bikunze kuba nk’uko tujya twumva mu mikino ya Gisivile.Ubwo twababwira ko n’abasivili bavoma kuri uyu muco, watsindwa ukemera, ukajya gutegura ukazagaruka ubutaha."

Gen.Mubarakh Muganga yashimiye Republican Guard aho yemeje ko umuntu yagutsinze ibitego bitatu nta kindi wavuga.

Ikipe y’Abasikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) yegukanye Igikombe cy’Irushanwa rya Liberation Cup itsinze iy’Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Nasho ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Kamena 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa