Gen Mubarakh yakomoje ku mpamvu abafana ba APR bagiye kwigaragambya kuri FERWAFA anatanga umuti urambye
Yanditswe: Monday 19, Jan 2026
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro wungirije wa APR FC, Gen. Mubarakh Muganga, yavuze ko kimwe mu byatumye abafana bayo bajya ku biro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kwerekana ko batishimiye imisifurire ari ukubera ko hari ibyo bavuga ko hari abantu bari mu buyobozi bahize kuyisubiza inyuma.
Ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026 ni bwo APR FC yari yakiriye Al-Merrikh SC mu mukino wo ku munsi wa 15 wa shampiyona y’u Rwanda. Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Nyuma y’uyu mukino, abafana ba APR FC bagaragaje ukutishimira imisifurire mu buryo bukomeye bavuga ko umusifuzi wo ku ruhande yanze igitego cyabo cyatsinzwe na Dauda Yussif, yerekana ko habayemo kurarira kandi atari byo. Bamwe muri aba bafana bari banze kuva muri Stade ndetse hari n’abagiye ku biro bya FERWAFA bakora imyigaragambyo.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro wungirije wa APR FC, Gen. Mubarakh Muganga aganira na Radio Rwanda yavuze ko ubundi bitagakwiye kuba byabayeho dore ko yasabye abakinnyi nibura kujya batsinda ibitego byinshi hakagira ibyangwa ndetse n’ibyemerwa.
Ati: "Mu byo nakabaye mbarenganyiriza ni icyo cya mbere. Nababwiye ko bajya batsinda ibitego byinshi kand ni ibiganiro n’ubundi twahawe n’umukuru w’Igihugu avuga ati iyo utishimiye umusifuzi igisubizo ni kimwe gusa. Nk’uko muri boxing bigenda iyo ukina n’umuntu ukamukubita, uko umusifuzi yaba amukunda gute ntabwo ashobora kuvuga ngo yatsinze kandi agaramye hasi. Niyo mpamvu nababwiye ngo bajye batsinda byinshi hagire ibyemerwa n’ibitemerwa."
Yerekanye ko hari imikino myinshi bamaze gusifurirwa nabi akaba ariyo mpamvu abafana bagaragagaje amarangamutima nk’ariya yabaye ejo. Yavuze ko ariko mu gihe habayeho ukudasifurirwa neza nk’umufana cyangwa umukunzi ibindi ubirekera ikipe.
Gen Mubarakh Muganga yavuze ko abafana ba APR FC bagenda bahuza ibintu byinshi bakaba baragiye kuri FERWAFA bitewe n’ibyo bavuga ko hari abantu baje mu buyobozi bwa FERWAFA bahize gusubiza hasi iyi kipe.
Ati: "Umupira ugirwa n’ibintu byinshi ariko mu bitari byiza umuntu yatangaho umucyo nubwo tuzagira umwanya wo kubiganira n’ubuyobozi bw’uwo mupira. Abakunzi cyangwa abafana bagenda bahuza ikintu kimwe ku kindi. Uko kujya kuri federation, abakunzi bagiye bagaragaza ko hari abantu baje mu buyobozi bahiga bavuga ko APR FC bazayisubiza hasi yatsinda itatsinda."
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko ariko agira umwanya wo kuvugana n’ubuyobozi bw’abafana akababwira ko ibyo atari byo bagomba kureba mu kibuga, ibindi bakabifata nk’ibihuha.
Yavuze ko umurongo ntarengwa muri APR FC ari ikinyabupfura. Ati: "Tuzi ko APR ikundwa, bayikunda ariko umurongo ntarengwa wo ni ikinyabupfura uwaba yumva atari bushyigikire ikipe ya APR kubera ikinyabupfura gike, uwo ntabwo yaba ari umukunzi wa APR."
Yavuze ko APR FC igomba kuba ikipe idatsinda igitego kimwe bijyanye n’ibyo bayitangaho ahubwo ko igomba kujya itsinda byinshi hakagira ibyangwa n’ibyemerwa.
Gen Mubarakh Muganga yerekanye ko abakinnyi ba APR FC batagomba kujya batsinda igitego kimwe kugira ngo hatazajya haba nk’ibyabaye ejo

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *