skol

Gianni Infantino uyobora FIFA yashenguwe n’urupfu rwa Diogo Jota

Yanditswe: Friday 04, Jul 2025

featured-image

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yavuze ko yababajwe cyane n’urupfu rwa rutahizamu wa Liverpool n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Diogo Jota, n’umuvandimwe mwe André Silva, bitabye Imana kuri uyu wa Kane.

Diogo Jota na André Silva baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye hafi yo mu gace ka Zamora muri Espagne.

Infantino yagize ati “Nababajwe cyane no kumva inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Diogo Jota n’umuvandimwe we André Silva. Ku myaka 28, Diogo yari ari kwitwara neza ndetse yari afite imyaka myinshi yo gukina, mu gihe murumuna we André yari ari kwitwara neza muri FC Penafiel. Bombi bazakumburwa n’abari babazi ndetse n’umuryango mugari w’abakunzi ba ruhago.”

Yonyegeho ati “Mu izina rya FIFA n’umuryango w’abakunzi ba ruhago ku Isi, nifatanyije n’umuryango n’inshuti zabo, ndetse na buri wese muri Liverpool FC, FC Penafiel n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal (FPF). Imana ibahe iruhuko ridashira.”

Diogo Jota watwaranye na Liverpool FC igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza mu mwaka w’imikino ushize, yakiniye Portugal imikino 49, atsinda ibitego 14 ndetse yari mu ikipe yatwaye UEFA Nations League mu 2019 na 2025.

Mbere y’imikino ya ¼ cy’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe iteganyijwe tariki ya 4 n’iya Nyakanga 2025, hazafatwa umunota wo kumuha icyubahiro mu gihe amabendera ari ku cyicaro cya FIFA i Zurich, mu Busuwisi, yamanuwe kugera muri kimwe cya kabiri.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yashenguwe n’urupfu rwa Diogo Jota

Jota na murumuna we André Silva baguye mu mpanuka y’imodoka kuri uyu wa Kane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa