skol
fortebet

Gutsinda Rayon Sports Biraryoha,Amarozi, Gutinya Abakobwa nibindi-Ikiganiro na Byiringiro Lague wa APR FC[VIDEO]

Yanditswe: Wednesday 15, Jan 2020

Sponsored Ad

Lague Byiringiro Ni Rutahizamu ukiri muto ukomeye w’ikipe ya APR FC n’ikipe y’Igihugu Amavubi dore ko amaze kuzuza Imyaka 20 y’amavuko, umwataka uvuga ko igitego yatsinze Rayon Sports Ari cyo cyamuryoheye kuruta ibindi byose yatsinze

Sponsored Ad


Aha Byiringiro Lague yarari kwishimira igitego

Mu kiganiro kihariye yagiranye na DC TV RWANDA uyu rutahizamu yaje kuba asobanura byinshi abakunzi be bafitiye amatsiko ku buzima bwe ndetse n’ibijyanye n’umupira w’amaguru nkuko muza kubisanga mu kiganiro hasi.

Ni kenshi mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda cyane cyane mu kiciro cya mbere havuzwe ibintu by’amarozi, ndetse n’ubuhamya bwa bamwe mu bakina cyangwa bakinnye uyu mupira bagiye babazwa ku bijyanye nayo ariko abenshi bakabyamaganira kure, uretse ko hatabura na bamwe babyemeza ko koko ibi bintu bihari.

Muri iki kiganiro Rutahizamu Byiringiro Lague yabajijwe kubijyanye n’aya Marozi, asubiza ko atabihamya ko ahari ngo kuko we atayakoresha, ngo rero ntiyakwemeza ko ahari cyangwa adahari

Ati "Kereka nibandoga nange nibwo nzabihamya"

Yaje guhishura kandi ko burya Atinya Abakobwa cyane dore ko uramutse umuhamagaye uri kumwe n’Abakobwa barenze batatu atahakandagira.

Ati"Ntinya Abakobwa, Ngira Isoni nyine mba numva mbatinya,. ntago wampamagara uri kumwe n’Abakobwa barenze batatu ngo nze, Hoya"

REBA IKIGANIRO KIDASANZWE TWAGIRANYE NA BYIRINGIRO LAGUE WA APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa